Kwibohora nyako ni ugusigasira ibyo tumaze kugeraho - Makombe

Gukomeza gusigasira no kubumbatira ibyiza igihugu kimaze kugeraho, nibwo butumwa bwahawe abaturage b’Akarere ka Gatsibo ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye ingoma y’igitugu.

Makombe Jean Marie Vianey, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’iburasirazuba wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abari bitabiriye uyu munsi mukuru ko kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere, hakwiye uruhare rwa buri wese mu gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Makombe Jean Marie Vianney Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'iburasirazuba.
Makombe Jean Marie Vianney Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’iburasirazuba.

Yagize ati: “Ibyagezweho ni byinshi muri iyi myaka 20 tumaze twibohoye, turacyafite kandi byinshi byo gukora kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere, niyo mpamvu dukwiye kubumbatira ibyo byiza tumaze kugeraho tukirinda abagisaka kudusubiza inyuma”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, mu butumwa yahaye abaturage ayobora, yabasabye ko barusaho kubumbatira gahunda za Leta zose bagezwaho nubwo bamaze kuzigira izabo ngo bakwiye kwirinda icyazisenya.

Abasirikare bakoze akarasisi mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.
Abasirikare bakoze akarasisi mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.

Uyu muhango wabaye tariki 4 Nyakanga 2014watangijwe n’akarasisi k’abasirikare ndetse n’abanyeshuli baturutse mu bigo bitandukanye by’amashuli abanza n’ayisumbuye yo mu karere ka Gatsibo ukaba wararanzwe n’imbyino zitandukanye n’imivugo byose bishimangira ibyiza byagezweho mu myaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Uyu munsi mukuru wari witabiriwe n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo benshi baturutse mu mirenge yose igize Akarere uko ari 14, Ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’Ingabo na Polisi zikorere mu karere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burya iyo utaramenya ko icyo wagezeho kugisigasira uba haribyo utaribohora, erega ninako kwigira kwhesha agaciro , hari ibyo tumaze kugeraho kubisigasira niko kwibohora kwanyako dukeney muri iki gihe

samuel yanditse ku itariki ya: 7-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka