Kugendera ku ndangagaciro n’uruhare rwa buri wese nibyo bizubaka igihugu – Minisitiri Musoni

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize igihugu n’abashinzwe umurimo mu nzego zitandukanye z’abakozi kugendera ku ndangagaciro no guharanira ubumwe bw’abanyagihugu kuko aribyo bizubaka igihugu.

Ubu butumwa yabubahaye kuri uyu wa 4 Ukuboza 2013 mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’ibyumweru bibiri bari bamazemo iminsi mu kigo cya gabiro ho mu Karere ka Gatsibo.

Aya mahugurwa yiswe mu kinyarwanda "Ongera ikibatsi mu imikorere " (leading for results with values and ethics" yitabiriwe n’abayobozi banyuranye 517 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose mu Rwanda, abakuru b’imirimo ku rwego rw’akarere, intara n’Umujyi wa Kigali, hamwe n’abajyanama ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi.

Minisitiri Musoni aganira n'abanyamakuru nyuma yo gusoza amahugurwa y'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge.
Minisitiri Musoni aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusoza amahugurwa y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Aya mahugurwa yatangwaga n’impuguke zaturutse mu gihugu cya Singapuru, izi mpuguke zikaba zaratoranyijwe bitwe n’uko igihugu cya Singapuru ari igihugu cyateye intamwe ikomeye mu kwiyubaka mu rwego rw’iterambere ryihuse biturutse ku ndangagaciro zitandukanye.

Aba bayobozi bifuje gutera intambwe nk’iyatewe n’igihugu cya singapuru aho cyateye imbere kandi ari igihugu cyari kidafite ireme ubu kikaba kimaze kwiteza imbere ku buryo bugaragarira isi yose kibikesheje kugendera ku ndangagaciro zubaka ndetse n’ubumwe bw’abaturage.

Asoza aya mahugurwa mu ijambo yagejeje ku bari aho, Minisitiri wubutegetsi bw’igihugu Musoni James wari umushyitsi mukuru, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo hashyirweho uburyo buhamye bwo guhora bubaka ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugera ku kagari, mu gihe cyose amahugurwa yagirira akamaro abayobozi n’abakozi basanzwe.

Gusoza amahugurwa y'abanyamabanga nshingwabikorwa witabiriwe n'abayobozi batandukanye.
Gusoza amahugurwa y’abanyamabanga nshingwabikorwa witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Abitabiriye aya mahugurwa bihaye intego igira iti: "One People, One Vision, One Rwanda" (abaturage bunze ubumwe; abaturage bafite icyerekezo kimwe; u Rwanda rwunze ubumwe".

Aya mahugurwa yatangwaga n’igihugu cya Singapuru ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’ingabo z’igihugu, yafunguwe ku mugaragaro kuwa 17 Ugushyingo 2013.

Uyu muhango witabiriwe kandi na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Anastase Murekezi, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Dr Alvera Mukabaramba, Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Patrick Nyamvumba, ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, hamwe n’abakuru b’Uturere mu gihugu hose.

Abayobozi b'uturere n'intara nabo bitabiriye gusoza amahugurwa.
Abayobozi b’uturere n’intara nabo bitabiriye gusoza amahugurwa.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uravuga ukuri Minister iyo utazi indangagaciro , mbere na mbere zikuranga ntacyo uba uzi ntan’icyo uba usigaje kuko niho havamo amakosa ku banyagihugu , ubwicanyi,ubujuru..kuko iyo utiha agaciro wowe ubwawe ntawundi wagaha..

vuguziga yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Agaciro no kumenya indangagaciro nibyo bizateza buri umwe wese imbere, haba mu rugo rwe ndetse no mu bamureba bose agenda cga niyo yaba atakiriho ibikorwa bye nibyo bizamuherekeza byumvikane ko hakenewe ibyiza kurusha ibibi..

gakire yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

buri munyarwanda agomba kwerekana uruhare rwe mu kubaka igihugu, ibi rero nibyo bizatuma igihugu gitera imbere kandi kikazamura umusaruro kinubaka politiki nziza ngenderwaho y’ubuyobozi bubereye abanyarwanda; birakwiye ko rero buri muntu wese agira icyo akora cyangwa se atanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

hirwa yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

twizereko abanyamanga nshingwabikorwa bazabe intumwa nziza

Joyeuse yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

u rwanda oyeeee!kagame oyeee! ndi umunyarwanda oyee! abanyamabanga bazabe umusemburo wagahunda ya ndi umunyarwanda

nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

u rwanda oyeeee!kagame oyeee! ndi umunyarwanda oyee! abanyamabanga bazabe umusemburo wagahunda ya ndi umunyarwanda

nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

izi ngando z’abanyamabanga nzigwa bikorwa ziziye igihe kandi ndatekereza ko nibagera mu mirenge iwabo bazafasha abaturage muri gahunda ya "ndi umunyarwanda"

gatare yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka