Koperative CODERVAM irishimira ibyo yagezeho nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo

Nyuma y’imyaka icyenda (9) Koperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, ivuye mu ideni rya Miliyoni 309,864,415Frw yari ifitiye abacuruzi baguraga umusaruro wabo, ibirarane by’imishahara y’abakozi n’iby’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ubu ni yo yahize andi makoperative mu kwesa imihigo bari bihaye umwaka ushize.

Abanyamuryango ba CODERVAM
Abanyamuryango ba CODERVAM

Koperative CODERVAM yashinzwe mu 1987, ikora ubuhinzi bw’umuceri ku buryo yageze no ku ruganda ruwutonora. Guhera mu mwaka wa 1997 yatangiye kugirira amasosiyete, RRA n’abantu ku giti cyabo amadeni angana na Miliyoni 309,864,415 kubera imicungire mibi, ndetse n’amacakubiri mu banyamuryango bayo.

Ku bufatanye bw’inzego bwite za Leta, mu mwaka wa 2015, iyi Koperative yabashije kwishyura iri deni ryose ndetse itangira gukora ishoramari rituma abanyamuryango bagira imibereho myiza.

Mu mihigo y’amakoperative umwaka wa 2023, CODERVAM yahize imihigo irindwi ndetse ibasha no kuyesa ku kigero cya 97.7%, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Impuzamahuriro y’Amakoperative y’Abahinzi b’Umuceri mu Rwanda (FUCORIRWA).

Umucungamutungo wa Koperative CODERVAM, Umurerwa Aisha, avuga ko ibi byose babikesha kurenga amacakubiri bahozemo bunga ubumwe, bahuza ibitekerezo byatuma batera imbere ndetse batangira kwizigamira ku buryo nyuma batangiye gutekereza imishinga.

Mu byo babashije kugeraho banatumye baza ku mwanya wa mbere, ni umushinga wo kubaka Sitasiyo ya lisansi yuzuye umwaka wa 2023 itwaye asaga Miliyoni 350, ndetse n’umushinga wa Bank Agency ku buryo abanyamuryango bitabasaba gukora urugendo bagana ibigo by’imari babitsamo, ahubwo amafaranga bayabonera kuri Koperative n’indi.

Ntibagarukiye aho kuko ubu bateganya gushyiraho Banki ihuza abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, ariko uyu mushinga bakazawufatanyamo n’andi makoperative ndetse n’uruganda rutunganya umuceri rwa Nyagatare Rice Mill.

CODERVAM yiyubakiye station
CODERVAM yiyubakiye station

Kuba babashije kuza ku mwanya wa mbere bahize andi makoperative yiyubatse guhera kera, ngo birabaha imbaraga zo gukora cyane kurushaho, ariko nanone ngo bafite n’ubwoba.

Ati “Icya mbere dufite ubwoba, ibyo dufite ubu turabigenza gute kugira ngo bihame noneho biduhe n’ibindi byinshi kugira ngo twirinde guhanantuka, biradusaba rero gukora n’imbaraga ahubwo zirenze.”

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Amakoperative y’Abahinzi b’Umuceri mu Rwanda, Rwamwaga Jean Bamascène, avuga ko iyi mihigo yari ikubiye mu nkingi enye zo mu buhinzi harimo imiyoborere n’imicungire, kuzamura umusaruro n’ishoramari.

By’umwihariko kuri CODERVAM nka koperative yavuye kure, ngo ikwiye kubera andi urugero rw’ibishoboka abayobozi n’abakozi bayo bakimakaza imiyoborere n’imicungire myiza y’umutungo.

Yagize ati “Kuri buri Koperative imiyoborere n’imicungire ifite uruhare runini mu iterambere ryayo. Iyo ari myiza iterambere riraza, yaba mibi bagasubira inyuma cyangwa bagahomba.”

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative CODERVAM, bacyumva inkuru ko bahize abandi bavuye mu ngo zabo bategerereza abayobozi babo ku biro bya Koperative, kugera saa mbili z’ijoro kugira ngo babashimire.

Uwimabera Angelique, mu byishimo byinshi, avuga ko uyu mwanya atari awiteguye ariko nanone arebye ibikorwa byakozwe akavuga ko byari bikwiye ishimwe cyane ashingiye ku buzima bw’abanyamuryango bwahindutse.

Agira ati “Hari byinshi byakozwe ku banyamuryango, mbese ubuzima bwarahindutse, turahinga tukabona amafaranga, Koperative iraducururiza, twishyurirwa Mituweli, nta warwara ngo abure uko yivuza, abana bacu bariga bakishyurirwa neza.”

CODERVAM irakataje mu guhinga umuceri
CODERVAM irakataje mu guhinga umuceri

CODERVAM ifite abanyamuryango 1,350 ikaba ihinga umuceri ku buso bwa hegitari 400, kuri hegitari imwe bakaba babonaho umwero wa toni eshanu. Baherutse gutaha sitasiyo ya lisansi ifite agaciro ka Miliyoni 350. Ifite umugabane shingiro wa Miliyoni 35, ikigega cy’ingoboka cya Miliyoni 82, ikaba yishyurira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza ndetse na Ejo Heza, ndetse mu minsi iri imbere bakaba bifuza kubaka inzu yakira abashyitsi (Guest House).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane. Ariko abayobozi b’iyi koperative bazirikane ko bakwiha intego yo guha ubwasisi abanyamuryango bayo. Kuko imaze imyaka myinsh. Bagashyiraho imicungire (ibaruramari n’imicungire) ukoresha ikoranabuhanga Ku buryo igikorwa cyose gukoresha ikoranabuhanga, ubugenzuzi nabwo bugakora akazi kabwo. Ibibazo iyo koperative Bitubere isomo kandi buri muyibozi ajye asinya umuhigo habemo guteganya ibihano no gukurikirana abatubahiriza INSHINGANO zabo. Ubutaho ubutaha bajye bavuga mu mibare igaragara intego zihariye n’ibikorwa bagezeho.

Butera Benoit yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka