Kigali: Polisi yahuguye abakozi ba ‘Intare Arena’ ku gukumira inkongi

Ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), bahuguye abakozi 76 bakora imirimo itandukanye mu isosiyete ishinzwe kureberera inyubako ya Intare Arena iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.

Hifashishijwe ibikoresho by’imfashanyigisho nk’amasafuriya, Gaze yo gutekesha, ikiringiti gitose, umucanga, za kizimyamuriro n’ibindi, aba bakozi beretswe uko bakwitabara igihe habaye inkongi haba ku kazi no mu ngo aho bataha, akaba ari amahugurwa y’umunsi umwe.

Iribagiza Claire ni Umuyobozi wa sosiyete Intare Arena Investment, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ubusabe bwo kuboherereza abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bakaza guhugura abakozi.

Yavuze ko hari byinshi bungukiye mu mahugurwa bahawe, kuko bari bafite ibikoresho ariko badasobanukiwe uko bikoreshwa.

Iribagiza yagize ati “Iyi nyubako ikorerwamo ibintu bitandukanye ariko cyane cyane inama n’amahugurwa bikomeye, irimo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya inkongi ariko twaje gusanga abakozi bacu batazi kubikoresha, bidutera kwegera Polisi y’u Rwanda nayo iratwitaba none yaje gutanga amahugurwa. Turishimye kuko abakozi bacu barahuguwe ubu bamenye uko buri gikoresho gikoreshwa mu kuzimya inkongi.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite umugambi wo guhura abaturarwanda bakagira ubumenyi ku kwirinda inkongi.

Yagize ati “Iyi ni gahunda tumazemo iminsi kandi izakomereza no mu bindi bigo, duhugura abakozi bo mu bigo bya Leta ndetse n’abikorera. Ni ukugira ngo tugire umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi ku gukumira ikintu cyose cyateza inkongi kandi yaramuka ibaye bakabasha kwitabara. Ariko ikiruta ibindi tubakangurira kwirinda icyateza inkongi icyo ari cyo cyose.”

ACP Gatambira asaba abahuguwe kujya bahugura abandi kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri bose bityo mu Rwanda duhashye ikitwa inkongi.

Yibukije abantu kujya bihutira gutanga amakuru ku gira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bahamagara imirongo ya telefoni ikurikira. 112,111 (imirongo itishyura) cyangwa bagahamagara 0788311224.

Nyuma yo guhugura abakozi bo muri Intare Arena, abapolisi basuye hamwe mu hantu h’ingenzi muri iyi nyubako, hashobora guturuka inkongi batanga inama ku bayobozi, nk’uko Urubuga rwa Internet rwa Polisi rubitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka