Kigali: Bakomeje gushyira intebe ahantu hatandukanye ababyifuza bazajya baruhukiraho
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abagenda n’amaguru bananirirwa ku nzira cyangwa n’abandi babyifuza, batangiye kubona aho baruhukira ku ntebe ziterwa ku mihanda, ndetse ko banahawe Internet (murandasi) y’ubuntu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Solange Umuhirwa, avuga ko batazigera bishyuza abantu bicara kuri izo ntebe, kandi zagenewe abantu bose, baba abagenda cyangwa abatuye muri uyu mujyi.
Umuhirwa yaganirije Kigali Today agira ati “Usanga umuntu agenda n’amaguru akananirwa, yashaka ahantu yicara akahabura, nk’umuntu uva mu Mujyi ajya i Remera nta hantu ho kwicara hahari, hari ujya gukomanga ku gipangu cy’undi muntu agasaba intebe akicara, cyangwa akajya ku ibaraza. Ntabwo rero twifuza ibyo, kwicara kuri izo ntebe ni ubuntu”.
Umuhirwa avuga ko hataramenyekana neza ingengo y’imari icyo gikorwa kizatwara, kuko ngo buri mwaka hari umubare runaka w’intebe bazajya batera ku mihanda kugeza ubwo bazabonera ko zihagije.
Avuga ko umuryango witwa GGGI ari wo ushinzwe kubarebera ahantu hakwiye guterwa izo ntebe, akenshi haba ari mu byanya birimo gupfa ubusa.
Mu Mujyi rwagati ahitwa muri ‘Car Free Zone’ uhasanga abantu biganjemo urubyiruko bicaye kuri izo ntebe bakoresha na internet, benshi bakaba ari ho baza kuganirira n’inshuti zabo ndetse no kuhamenyera amakuru atandukanye.
Umusore witwa Iradukunda Jean Paul wavuye mu Gatsata, ashima izo ntebe akanashimira Umujyi wa Kigali kuba warabahaye internet y’ubuntu ibafasha kwandikirana n’abantu, kwandika asaba akazi cyangwa kwiga, ndetse no gukora ubushakashatsi butandukanye.
Iradukunda yakomeje agira ati “Aha hantu haratuje cyane, hari umwuka mwiza, mpaza naniwe ngataha numva naruhutse mu mutwe”.
Birebe muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|