Kigali: Ba rwiyemezamirimo na bayobozi b’ibigo by’imari bahuye bacoca ibibazo hagati yabo

Ba rwiyemezamirimo batandukanye n’abahagariye ibigo by’imari n’amabanki bikorera mu mujyi wa Kigali, bahuye bacoca ibibazo hagati yabo, aho bamwe bashinja abandi kubarushya mu kubaha inguzanyo mu gihe abandi nabo bavuga ko abacuruzi batanyurwa n’ibiciro babaheraho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 25/6/2014, nibwo impande zombi zahujwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubafasha guhuza imyumvire no kuganira ku mbogamizi buri ruhande ruhura nazo.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagaragaje ikibazo cy’inyungu iri ku cyigero cyo hejuru bakwa mu gihe bagiye kwaka inguzanyo, bigakubitiraho n’ubutinde bwo kuzihabwa rimwe na rimwe mu gihe bamaze kwemeranya.

Ubuyobozi bw'umujyi wa kigali nibwo bwateguye iri huriro.
Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali nibwo bwateguye iri huriro.

Moses Ngwije, umwe mu bitabiriye ibi biganiro uhagarariye umutungo wa koperative ICYEREKEZO, yatangaje ko ubusanzwe bakorana neza n’amabanki ariko byagera ku kubahiriza igihe ugasanga birazambye n’ubwo baba baremeye kwishyurira ku nyungu bavuga ko iri hejuru.

Yagize ati “Imbogamizi duhura nazo ni ukuvuga ngo banki duhura nazo tukabereka imishinga bakayemera, barangiza kuyemera bakwinjiramo ugasanga ntago bashoboye gukora ibyo biyemeje ku gihe kuko usanga warakoze umushinga ufite igihe, iyo bakibangamiye uhura n’ibibazo.

Inyungu batwaka iri hejuru ariko kubera ko nta yandi mahirwe ahari turemera iyo nyungu baduca ariko tukaza kubangamirwa na cya kibazo cy’igihe. Ariko noneho hari uburyo bwo kugabanya iyo nyungu bakabaye bayigabanya kuko ni ibintu biba byadufasha.”

Impande zombi zahawe umwanya zirinegura.
Impande zombi zahawe umwanya zirinegura.

Bamwe mu bahagarariye amabanki n’ibigo by’imari nabo bemeza ko iyi nyungu ya 18 na 17% iri hejuru koko, ariko nabo bakavuga ko bagena inyungu bitewe n’aho bakura amafaranga kuko nabo baba bayagujije, nk’uko byatangajwe na Manzi Benjamin ushinzwe ishoramari muri BRD.

Ati “Ntago bivuze ngo inyungu iterwa n’amafaranga Banki y’igihugu iba yatanze gusa, biterwa n’aho uba wakuye amafaranga. Muri iyi minsi amafaranga agurwa ahenze, kugira ngo uyazane ugashyiraho n’ibindi ukanateganya n’imbogamizi n’amafaranga ubwayo atangiye kuzamuka ku bakiriya bigatuma amafaranga ahenda ku bandi”.

Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi yatangaje ko ibi biganiro byari bikenewe kuko byatumye buri ruhande rwumva icyo rutegerejweho kugira ngo habeho imikoranire myiza ibyara inyungu ikanagirira igihugu akamaro.

Iri huriro ritegerejweho kuzajya riba buri gihembwe, kugira ngo rikureho urwicyekwe rukunda ugargara hagati y’izi mpande.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega ukiri gushirira mubiganiro , kandi ibiganiro bicyemra byinshi, ba rwiyemezamirimo bihagije nibo berekana igihugu kimaze gutera imbere kandi kigerageza kwihaza, nahabo rero ho kureka ibi batanya bakareba ikibashyira hamwe

karekezi yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

nubundi ibibazo bikemurwa nuko ababiteye bahura bakaganira maze bigakemuka kandi buri ruhande rukagenda runezerewe

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka