Kicukiro: Abajyanama biyemeje kurushaho gushyira umuturage ku isonga

Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro, batangiye gahunda ngarukamwaka y’Icyumweru cy’Umujyanama, kuva tariki 23 Werurwe 2024 kugeza tariki 30 Werurwe 2024. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Umujyanama mwiza, umuturage ku isonga.”

Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase (ufite indangururamajwi)
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase (ufite indangururamajwi)

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, avuga ko icyumweru nk’iki kiba buri mwaka mu kwezi kwa Werurwe, iyi gahunda ikaba ibaye ku nshuro ya gatatu.

Iki cyumweru bagitangije umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abagize Inama Njyanama kuva ku Murenge kugera ku Mudugudu ndetse n’abakozi mu nzego zitandukanye z’Umurenge wa Kicukiro.

Umukino warangiye ikipe y’abakozi b’Umurenge wa Kicukiro yegukanye igikombe, itsinze iy’Abajyanama igitego kimwe ku busa.

Gahunda nk’iyi y’imikino ngo ni ingenzi kuko ituma abaturage bagira ubuzima bwiza, bityo bakabasha no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’iterambere.

Muri iyo mikino hatangiwemo n’ubutumwa, aho abakozi b’Umurenge na bo bibukijwe gutanga serivisi nziza ku baturage babagana.

Urubyiruko na rwo, dore ko rwari rwitabiriye ku bwinshi, rwasabwe kurangwa n’imyitwarire myiza, rwirinda ibiyobyabwenge, basabwa kwitabira gahunda za Leta, kurangwa n’isuku, no guhora baharanira kuza imbere mu kwesa imihigo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yabibukije ko Akarere ka Kicukiro kaje ku isonga mu rwego rw’Igihugu nk’Akarere kahize utundi mu isuku muri 2022 na 2023, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), asaba abaturage bose muri rusange guharanira guhora ku isonga.

Ati “Duheruka kuba aba mbere mu isuku. Rero duharanire no kuba aba mbere mu bindi byose haba muri mituweli, muri Ejo Heza, no mu zindi gahunda zose.”

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Umujyanama igira iti “Umujyanama mwiza, umuturage ku isonga,” Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yasobanuye umujyanama mwiza ibigomba kumuranga, ati “Umujyanama mwiza ni uzi icyo agomba gukorera abaturage, akamenya icyo ashinzwe. Umujyanama mwiza ndetse n’Umukozi wa Leta muri rusange bagomba guha serivisi nziza umuturage kandi inoze. Ingero z’ibyakozwe nk’ubu tugenda duca za ruswa, akarengane, umuntu ibyo akwiye akabibona hakurikijwe amategeko. Ikindi dutoza abaturage bacu isuku, ingero ni nyinshi.”

Nubwo baharanira kwita ku muturage no kumushyira imbere, na we bamusaba kuba umuturage mwiza, yitabira gahunda za Leta, ashishikazwa n’ibyateza imbere Igihugu cye, kikavugwa neza, abungabunga ibyagezweho, kandi agaharanira gukora akiteza imbere.

Ni kenshi usanga abaturage bagaragaza ko batanyurwa n’uko inzego z’ibanze zibakemurira ibibazo, ugasanga bizeye ko Perezida wa Repubulika ari we wenyine uzabikemura. Ni mu gihe nyamara usanga inzego zibishinzwe ari nyinshi, harimo n’Abajyanama baba bagomba kuba hafi y’abo baturage bakabafasha gukurikirana ibibazo byabo kugira ngo bikemuke.

Usibye umukino, hanatangiwemo ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta
Usibye umukino, hanatangiwemo ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta

Manirakiza Bonaventure, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, abajijwe impamvu abaturage batanyurwa na serivisi bahabwa muri izo nzego z’ibanze, yasobanuye ko uko inzego z’ibanze zigenda zubakwa bitanga icyizere mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza uko bikwiye.

Ati “Mu minsi ishize itari myinshi itegeko ryarahindutse ku buryo twabonye na Njyanama ku rwego rw’Imidugudu, mu gihe mbere Njyanama zatangiriraga ku Kagari. Kuva rero hari Njyanama guhera ku Mudugudu kugera hejuru, bizatuma habaho umuyoboro mwiza umuturage acishamo ibibazo bye, abone n’ibisubizo ku bibazo yagejeje ku buyobozi.”

“Natwe rero twiteguye gufasha ubuyobozi bw’Igihugu, za Komite Nyobozi z’Imidugudu na za nzego zindi zihari zose ku buryo ibibazo bihari bizajya biba bizwi neza n’izo nzego zegereye abaturage, kandi zikabikemura neza, bidategereje kubazwa Perezida wa Repubulika.”

Bamwe mu bagize ikipe y'Abajyanama bumva ubutumwa bubagenewe hagati mu mukino
Bamwe mu bagize ikipe y’Abajyanama bumva ubutumwa bubagenewe hagati mu mukino

Icyakora Manirakiza avuga ko uko inzego zubatse, zitanga uburenganzira ku wakemuriwe ikibazo wumva atanyuzwe cyangwa se ikibazo kirenze ubushobozi bw’inzego z’ibanze, umuturage akaba yakomeza akakigeza ku rwego rwisumbuyeho.

Yizeza ko kuba Abajyanama batuye mu Midugudu aho babana umunsi ku munsi n’abaturage, bizatuma babasha kumenya neza ibibazo bihari, bagafatanya mu kubishakira ibisubizo.

Abambaye umukara n'umuhondo ni bamwe mu bakiniye ikipe y'abakozi b'Umurenge wa Kicukiro
Abambaye umukara n’umuhondo ni bamwe mu bakiniye ikipe y’abakozi b’Umurenge wa Kicukiro
Ikipe y'abakozi b'Umurenge yegukanye intsinzi ishyikirizwa ibahasha n'igikombe
Ikipe y’abakozi b’Umurenge yegukanye intsinzi ishyikirizwa ibahasha n’igikombe
Ikipe y'Abajyanama nubwo yatsinzwe kimwe ku busa na yo yashyikirijwe ishimwe
Ikipe y’Abajyanama nubwo yatsinzwe kimwe ku busa na yo yashyikirijwe ishimwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka