Kibeho: Abakirisitu basaga ibihumbi 60 nibo bitabiriye isengesho rya Asomusiyo

Abakirisitu basaga ibihumbi 60 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, nibo bitabiriye amasengesho y’umunsi mukuru wa Asomusiyo. Igitambo cya misa cyabereye imbere y’ingoro ya Bikiramariya yubatse mu murenge wa Kibeho akarere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo.

Umushumba wa Diyoseze ya Butare unahagarariye Diyoseze ya Gikongoro Phillippe Rukamba watuye igitambo cya misa, yasabye abakirisitu gukurikiza urugero rwa yezu na Mariya, bakabana mu mahoro na bagenzi babo, kandi bagakunda Imana bakanayuba.

Abakirisitu umbere ya Chapelle.
Abakirisitu umbere ya Chapelle.

Yagize ati “Imitima yacu tugira byinshi biturangaza, tugira ubukene, tugira abantu tutabana neza, tugira abantu tutavugana neza, ariko dusabe Bikiramariya adufashe kugira amahoro, kuko turi abantu b’Imana ibyo tubirenge, tugire amahoro mu mitima yacu.”

Bamwe mu bakirisitu biganjemo abanamahanga batangarije Kigali Today ko bahaguruka mu bihugu byabo bakaza gusengera i Kibeho, kuko ngo baba bizeye ko bahasanga umubyeyi Bikiramariya, bakamugezaho ibyifuzo byabo kandi bigakemuka.

Misa yasomwe n'abasenyeri bakomeye mu Rwanda.
Misa yasomwe n’abasenyeri bakomeye mu Rwanda.

Hitimana Emmanuel yavuye mu gihugu cya Uganda hafi y’u Rwanda ku buryo abasha no kuvuga Ikinyarwanda. Avuga ko amaze kuza gusengera aha i Kibeho inshuro zirenga enye, kandi ko igihe cyose ahaje ibyo asabye Imana byose irabimuha kandi ngo imirimo ye yose ikagenda neza.

Ati “Iyo tuje dufite ibibazo turasenga tukabibwira Imana, twagera mu rugo ikabikemura, ukabona ibyo ukora byose bigenda neza.”

Umunsi mukuru wa Asomusiyo aha i Kibeho uhuzwa n’umunsi Bikiramariya yabonekeyeho umukobwa Mukangano Marie Claire mu mwaka wa 1982, ibonekerwa rifatwa na kiriziya nk’irikomeye.

Imbaga y'abakirisitu yabaga iri ahantu hose.
Imbaga y’abakirisitu yabaga iri ahantu hose.

Icyo gihe Bikiramariya yabonekeye Mukangango akamubwira ko Abanyarwanda bagiye kugwa mu rwobo batazashobora kwivanamo, aho yashakaga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ikaza no kumuhitana.

Uretse aha i Kibeho mu Rwanda hari andi mabonekerwa ya Bikiramariya yabaye i Lourde mu gihugu Cy’u Bufaransa, yongera kubera i Fatima muri Porutigali.

I Kibeho hafatwa nk'ahantu hakomeye mu Rwanda ku bizera Bikiramariya.
I Kibeho hafatwa nk’ahantu hakomeye mu Rwanda ku bizera Bikiramariya.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndashimira umubyeyi wacu Bikiramariya akaba n’urukundo rwacu ndamusaba KO yankiriza mama arwara umutima nkanamusaba kutuba hafi n’umiryango wange ;nkanasabira umwana wange Joseph gukura neza kdi akazubaha Imana ;mama ndamutuma k’umwana we Yzu kumushimirira kubw’ibikomeye byinshi yagiye ankorera yarokoye urupfu umwana wange anancira Indira aho narinarayibuze wowe usomye ububutumwa vuza.amashyi n’lmpundu umfashe gushimira uwo mubyeyi n’umwana we ariwe mwami wacu Rukundo ;mahoro kdi mizero.yacu Yezu kristu nawe mama murakozr.amen.

uwera yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ndashimira umubyeyi wacu Bikira Maliya ko yadusuye. nubu aracyaza aliko ntibabimenye. turahorana, nahabwe impundu.adusabire kugirana ubumwe bwabanyarwanda. tugarure urukundo nkuko Imana ibidusaba, Kibeho iduhuze, abatamuzi mbasabiye kumumenya n Umwamukazi w isi n Ijuru, n Umubyeyi w abantu bose, abamukunda nabatamukunda we n Umubyeyi mwiza ukunda abana be bose ,Amen

alias yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Bikiramaria ngutuye impfubyi n abapfakazi
nagirango nkosore umwanditsi wiyi nkuru ko Fatima atari mu Butariyani ni muri Portigali

francine keza yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

ariko rero uko dusenga tujye tubijyanisha ni ubuzima busanzwe bwa burimunsi tunyurao turangwa nubumuntu ubugwaneza mu baturanyi bacu tubana buri munsi , ni ko gusenga kwanyako Imana idusaba

kamali yanditse ku itariki ya: 16-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka