Kayitesi Zainabo Sylivie yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu
Kuwa 24 Ukwakira 2011, Umunyarwanda Kayitesi Zainabo Sylvie perezida wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatorewe kuba umuyobozi wungiririje wa komisiyo nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’abaturage.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru kigalitoday ikesha komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda riravuga ko ayo matora yabereye ku cyicaro cya komisiyo kiri i Banjul mu gihugu cya Gambiya.
Aganira na kigalitoday.com visi perezida wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Komiseri Kayumba Déogratias yavuze ko perezida wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatowe n’abagize komisiyo nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage nk’uko biteganywa n’ingingo ya 31 y’amasezerano nyafurika yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage.
Yagize ati “ abagize komisiyo ni 11, batorwa n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Afurika kandi bakaba bakora k’uburyo budahoraho”.
Komisiyo Nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, ni urwego rw’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, rufite inshingano yo guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage no kuburengera mu bihugu by’Afurika uko ari 54.
Erinestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|