Karongi: Urubyiruko rurasabwa kongera imbaraga mu gufata iya mbere mu bikorwa byubaka igihugu

Kuri uyu wa gatanu tariki 20/6/2014, mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi yigaga ku nshingano z’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, guhanga imirimo mishya mu rwego rwo guhangana n’umubare munini w’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ubusigire bw’igihugu no kurinda umutekano wacyo.

Ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’Urubyiruko byasabye urubyiruko rwo muri aka karere kudahora rutegereje icyo baruha kugira ngo rubone gukora ahubwo rugakora kugira ngo abandi babone aho bahera barwunganira.

Hon. Umukobwa Justine, asaba urubyiruko rwo muri CNJ Karongi kongera ingufu mu buvugizi no muri gahunda z'iterambere.
Hon. Umukobwa Justine, asaba urubyiruko rwo muri CNJ Karongi kongera ingufu mu buvugizi no muri gahunda z’iterambere.

Muri iyi nteko rusange urubyiruko rukaba rurasabwe by’umwihariko kurushaho kugira uruhare muri gahunda za Leta no kwegera abaturage mu bukangurambaga bw’imibereho myiza n’iterambere.

Hon.Umukobwa Justine, Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda uhagarariye urubyiruko avuga ko ubukangurambaga n’ubuvugizi bigomba kuza imbere mu byo inama y’igihugu y’urubyiruko ikora.

Yagize ati “ Niba tutamanuka ngo tugere aho urubyiruko ruri, aho abaturage bari, aho abazaba urubyiruko ejo bari twaba turimo gutsindwa.” Hon Umukobwa akaba yasabaga urubyiruko kumanuka rugakorera ibikorwa byarwo mu midugudu, mu tugari no mu mashuri.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi rukaba rwatanze icyizere ko ruri muri iyi nzira yo guhangana n’ubukene begera abaturage by’umwihariko abatishoboye.

Ngamije Modeste, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu murenge wa Gishyita agaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu guhindura imibereho y’abo batuye.

Yagize ati “Nta gahunda za Leta ubu zitegurwa tubaye aba mbere batumirwa kandi tuba n’aba mbere b’iyambazwa mu kuzishyira mu bikorwa.”

Ngamije akaba yatangaga urugero nko kubikorwa byo kubakira abatishoboye no kuremerana avuga ko ibikorwa nk’ibi urubyiruko birugiramo uruhare rugaragara.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, Ryumugabe Alphonse, akaba yaboneyeho yibutsa urubyiruko ko hari amahirwe menshi rufite rutari rwabyaza umusaruro.

Yasabye urubyiruko kongera imbaraga mu guhanga imirimo mishya anarwibutsa ko hari inkunga zigenerwa urubyiruko muri gahunda ya “Hanga Umurimo.”

Mu gihe bamwe mu rubyiruko bagaragazaga impungenge zo kuba bishyira hamwe ariko bakabura amikoro yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, Ryumugabe Alphone akaba yasabye urubyiruko kujya ruhora ruha amakuru CNJ kugira ngo irukorere ubuvugizi.

Yagize ati “Nimwihererana ibikorwa byanyu ntituzabimenya kugira ngo tubakorere ubuvugizi mubone inkunga zo kubiteza imbere.”

Aha akaba yabibukije ko nibakorana neza n’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku nzego zose ibibazo nk’ibi bizajya bibonerwa umuti ku buryo bworoshye.

Naho Shyerezo Norbert, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, we yasabye urubyiruko rwa Karongi kudahora ruteze amaboko ahubwo rukerekana icyo rwagezeho abandi bakabona aho bahera barwunganira.

Yagize ati “Hari abajeni mujya kuganira bagahera ku bibazo aho guhera ku cyo bagezeho! Na Yezu yarabazaga ati ‘ufite iki ngo nongereho’!”

Ibi Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu akaba yabishimangiye asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora ku buryo ibikorwa byarwo bivuga. Akagira ati “Nimugaragaze abo muri bo hanyuma mwerekane icyananiranye maze natwe dukore ubuvugizi kandi nta kabuza kizakemuka.”
Asoza iyi Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi kuko ari byo bizabafasha mu rugamba rwo kugera ku cyo bashaka.

Yagize ati “Abemera Bibiliya muzi ko ubusambanyi ari icyaha, n’abatayemera kandi muzi ko ubusambanyi ari umwanda.”

Mukabalisa akaba yasabye uru rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwiyubaka kuko ngo ari byo bizabahesha agaciro.

Imyazuro cumi n’irindwi iyi nteko rusange ya gatandatu y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko rw’Akarere ka Karongi yafashe ikaba yibanze ku guhindura imibereho y’aho batuye ikarushaho kuba myiza, iterambere ry’igihugu rinyuze mu mashyirahamwe no gukorana n’abafatanyabikorwa, n’ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere no kurinda ubusigire n’umutekano w’igihugu mu rwego rwo kubungabunga ibyo kimaze kugeraho.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega nibo mbaraga zigihugu nibo igihugu kirambirijeho ejo heza hazira amakimbirane ni ubukene, ibi nibatabikora rero baraba bari kwisibira amayira , urubyiruko dukore kandi turangwe no gutahiriza umugozi umwe , duterana ingabo mubitugu twiyubakire urwatubyaye

martin yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka