Karongi: Abafatanyabikorwa b’akarere bakusanyije miliyoni zisaga 11 zo kwizihiza intsinzi y’imihigo

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko abafatanyabikorwa bako bamaze gukusanya miliyoni zisaga 11 zizakoreshwa mu birori nyirizina byo kwizihiza no gutaha igikombe akarere gaherutse kwegukana mu mihigo ya 2012-2013.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yatangarije Kigali Today ko abafatanyabikorwa bonyine ubwabo bamaze gukusanya miliyoni zirenga 11 zizakoreshwa mu birori byo kwizihiza no kwakira by’umwihariko igikombe cy’umwanya wa mbere mu mihigo ya 2012-2013.

Biteganyijwe ko muri ibyo birori hazaba hari abaministre batatu, uw’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, uw’urubyiruko na ICT Nsengimana Philbert ukomoka muri Karongi, n’ushinzwe akarere ka Karongi by’umwihariko Eng. Isumbingabo Emma Françoise akaba ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA.

Ibikombe akarere ka Karongi kamaze kwegukana mu bice bitandukanye.
Ibikombe akarere ka Karongi kamaze kwegukana mu bice bitandukanye.

Kigali Today yegereye bamwe mu banya Karongi bakora imirimo itandukanye bagaragaza ibyishimo bakomeje guterwa n’iriya ntsinzi, aho akarere ka Karongi kegukanye amanota 97% mu mihigo.

Umwe muri abo ni umusore utwara abagenzi kuri moto uba mu ishyirahamwe ryitwa COTRAMOCA. Yagize ati:

“Burya iyo ukoze neza ugahembwa ugomba kugira n’igihe cyo kubyishimira. Akarere kacu kateye imbere kandi natwe abamotari turabibona kuko kera twagendaga mu mihanda mibi itagira n’amatara tukavunagurika imigongo, ariko ubu ntaho utasanga amatara muri uyu mujyi”.

Umubyeyi twahuye avuye mu kazi k’ubwubatsi agiye mu kiruhuko cya sasita, we yagize ati: “Rwose akarere ka Karongi kameze neza ku buryo nanjye ubwanjye numva meze neza kuko mfite ubwisanzure n’uburenganzira mu rugo iwanjye, kandi twabonye ibitaro bishya n’isoko".

Kwizihiza intsinzi y’akarere ka Karongi biteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 19-10-2013 mu mujyi wa Kibuye, bikazabera ku mwaro wa Nyakariba, aho bita kuri Sambaza Beach, ku nzira ijya ahari umushinga w’uburobyi wa Kibuye (Projet Peche Kibuye).

Abanyacyubahiro bazakirirwa by’umwihariko kuri Moriah Hill Resort.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komeza imihigo karongi, tera imbera karongi tukuri inyuma kandi tuzahora dushyiramo ingufu tutazasubira inyuma ku ntego twiyemeje yo guhora twesa IMIHIGO

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 19-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka