Kamonyi: Bahangayikishijwe no kudatunga ibyangombwa by’ubutaka

Bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi batarabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo, batangaza ko bagihura imbogamizi zituma batabihabwa, bakaba nta n’icyizere cyo kubibona bafite kuko batujuje ibisabwa.

Mu miryango irimo umugore n’umugabo, ubutaka bwabandikwagaho bombi, ndetse no kubona icyangombwa bigasaba ko bombi bashyiraho nimero z’indangamuntu za bo.

Abagore bafite abagabo bari muri gereza bakaba baragize imbogamizi mu kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Kampire Judith, atuye mu kagari ka Kagina, mu murenge wa Runda. Amaze imyaka irindwi atazi aho umugabo we aherereye. Ku bw’iyo mpamvu ntashobora kubona ibyangombwa by’umutungo w’ubutaka bwa bo kuko atagihabwa hatariho numero z’indangamuntu y’umugabo we.

Iki kibazo agihuriyeho n’abafite abagabo bafunze, bakaba bahura n’imbogamizi zo gutanga iminani ku bana, kugurisha cyangwa gusana amazu batuyemo. Mukamuganga Laurence wo mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda ngo afite abana bakuze bahawe n’iminani ariko uretse kuyihinga nta kindi gikorwa bakoreramo mu gihe batahafitiye ibyangombwa.

Umugabo wa Mukamuganga afungiye muri gereza ya Karubanda mu karere ka Huye. Nk’uko umwanditsi w’impapuro mpamo mu karere ka Kamonyi, Rwizihirwa Innocent abitangaza, ngo nimero z’indangamuntu z’umuntu ufunze zishobora kuboneka, mu gihe uwo mu muryango we ashatse icyemezo cy’uko afunze kuri gereza, yarangiza akakijyana ku kushinga w’irangamuntu bakamurebera nimero.

Muri aka karere kandi hari n’abavuga ko batanze amakuru yose ku butaka bwabo, ariko ibyangombwa bikaba bitarabageraho kuko hagaragayemo amakosa y’imyandikire. Sebagande Yohani, wo mu kagari ka Muganza, umurenge wa Runda, ngo amaze imyaka ibiri asiragira ku karere ahashaka icyangombwa yakoshoje ariko yarakibuze.

Ku kibazo nk’iki, umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka, avuga ko uwabuze icyangombwa cye, asabwa kwegera umukozi ushinzwe ubutaka mu karere, akamwereka icyangombwa yahawe cy’agateganyo, ubundi akuzuza ifishi yabugenewe akazagishakirwa.

Ibindi bibazo bigaragara mu gutunga ibyangombwa by’ubutaka, n’ukutagira ibiro bibegereye byo kwishyuriraho amafaranga 1000frw yatangwaga mu kwandikisha ubutaka. Hari kandi n’icy’abatanga ingurane ku midugudu cyangwa abaha abana babo iminani bakabura uko bakora ihererekanya bubasha kuko bitangwaho amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 26.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

harabura iki ko ahandi twarangije kubibona, akarere aho siko kaba katabyihutisha, ni gafashe abaturage bashyire umutima hamwe iki cyangombwa ni ingenzi cyane rwose kuko uba wumva ibyawe noneho bifite umutekano uhamwe, turashima leta yazanye iki gikorwa

karenzi yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka