Johnnie Carson yishimiye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afurika Johnnie Carson yasuye ibitaro bya Kibagabaga yishimira iterambere u Rwanda rugezeho.

Mu ruzinduko yagiriye ku bitaro bya Kibagabaga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 ukwakira, Johnnie Carson yishimiye aho u Rwanda rugeze rwubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yanishimiye uburyo inkunga Amerika itera u Rwanda binyuze mu kigega cy’Abanyamerika gitsura amajyambere (USAID) ikoreshwa ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

Johnnie Carson yasobanuriwe imikorere y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda ndetse n’ibikorwa bitandukanye bikorwa muri gahunda yo kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Bimwe mu byagarutsweho muri iki kiganiro birimo kurwanya icyorezo cya SIDA, maraliya n’igituntu; kurwanya indwara ziterwa nimirire mibi; imikorere y’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibiganiro bijyanye na gahunda z’ubuzima biba nyuma y’umuganda rusange uba buri mpera z’ukwezi.

Yasabye u Rwanda n’Abanyarwanda gukomeza kubaka amahoro n’iterambere hitabwa ku mibereho myiza y’abaturage. Yabijeje ko Amerika izakomeza ubufatanye muri urwo rugendo.

Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho waruri muri urwo ruzinduko yagize ati: “Ubu ni uburyo bwiza tubonye ngo twerekane ibikorwa tumaze kugeraho mu guteza imbere Abanyarwanda, kugirango dukomeze kongera imbaraga mubyo dukora bityo tugere ku iteranbre rirambye.

Biteganijwe ko Johnnie Carson azasura Urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi, n’ikigo gishizwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye kurugerero.

Johnnie aje mu Rwanda aturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akazasura n’ibindi bihugu byo muri Afurika aho azaganira n’abagize za guverinoma ku bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere ry’ubukungu mu karere.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka