Itorero ry’Abangirikani ryasuye mu nkambi ya Kiyanzi

Kuri uyu wa 17/10/2013, itorero ry’Abangirikani ryashyikirije ibikoresho bitandukanye Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi.

Ibikoresho bazanye bigizwe na matelas 35 , ibiringiti bisaga 200, ibikoresho by’isuku cyane cyane ku gitsina gore, ibikoresho byo mu gikoni n’imyenda y’abana n’abakuru.

Izi ni matera itorero ry'Abangirikani ryashyikirije Abanyarwanda bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi.
Izi ni matera itorero ry’Abangirikani ryashyikirije Abanyarwanda bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi.

Abayobozi b’itorero ry’abangirikani mu Rwanda n’abafasha babo bari kumwe n’abashyitsi b’abanyamahanga babarizwa muri iri torero batangaje ko basuye ababa mu nkambi ya Kiyanzi mu rwego rwo kuganira na bo no kubahumuriza; nk’uko Onesphore Rwaje Umwepisikopi umukuru w’itorero ry’Abangirikani mu Rwanda yabitangaje.

Muri iyi nkambi ya Kiyanzi Abanyarwanda bakihacumbitse biganjemo abana n’abagore bakomeje gusurwa n’abandi Banyarwanda bagenzi babo bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibindi bikoresho bahawe birimo iby'isuku.
Ibindi bikoresho bahawe birimo iby’isuku.

Abanyarwanda bagicumbitse mu nkambi ya kiyanzi bavuga ko bakomeje kugaragarizwa urukundo rwinshi, ngo basanze bituruka ku bayobozi beza b’iki gihugu bazi Imana.

Iyi nkambi ya Kiyanzi igizwe n’ibice bibiri, hari igice kibanza cyagenewe kwakira abagitahuka bakamaramo iminsi mike abafite imiryango bagataha abatayifite bakaba bacumbikiwe mu kindi gice cy’inkambi cyirimo blocs 32, kikaba gicumbitsemo abantu basaga ibihumbi bine.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka