Isiragira ry’abaturage mu buyobozi ntabwo rihesha agaciro ubuyobozi – Jabo Paul

Abayobozi b’utugari n’imidugudu mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 11/06/2013 basabwe kwirinda gusiragiza abaturage mu nzira ahubwo bakamenya ko bagomba kubakemurira ibibazo.

Ibi byasabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul ubwo yakurikiranaga imihigo y’akarere ka Nyamasheke y’umwaka wa 2013-2014.

Jabo Paul avuga ko inshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ari serivise zihabwa umuturage ku buryo izo serivisi nziza aba agomba kuzibona ku gihe kandi akazihabwa n’umutima mwiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Jabo paul yasabye abayobozi kwirinda gusiragiza abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo paul yasabye abayobozi kwirinda gusiragiza abaturage.

Abayobozi b’utugari n’imidugudu, nk’abantu baba hafi y’abaturage kurusha izindi nzego basabwe by’umwihariko gushyira mu mihigo yabo gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo nta gusiragiza abaturage bizongera kubaho kuko bidahesha agaciro ubuyobozi.

Yagize ati “Isiragira ry’abaturage mu buyobozi ntabwo rihesha agaciro ubuyobozi. Ntabwo ari ikintu twaharanira nk’intego. Twacyemeje kandi twacyumvikanyeho. Ni ukuvuga ngo abaturage bafite ibibazo bose babigeze ku buyobozi, ibyo badashoboye gukemura babagire inama y’aho byakemurirwa ariko twirinde ingendo, twirinde guta igihe; dufate imbaraga zacu n’amaboko yacu tubyerekeze ku murimo kugira ngo ejo dushobore kwigira.”

Abayobozi b'imiringe n'ab'utugari bo muri Nyamasheke basabwe gukemura ibibazo by'abaturage.
Abayobozi b’imiringe n’ab’utugari bo muri Nyamasheke basabwe gukemura ibibazo by’abaturage.

Jabo yavuze ko nubwo hari abaturage bakunda kuburana batagendeye ku kuri ntibumve n’inama, abayobozi basabwa gukora ibishoboka mu gukemura ibibazo byabo, aho bigaragaye ko bibasumbye ubushobozi bakabayobora mu zindi nzego kandi bakabikorera raporo yerekana icyo bakoze kuri icyo kibazo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka