Intumwa ya Amerika yongeye kugendera u Rwanda mu rwego rwo kwiga ku bibazo by’umutekano

Intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Russell Feingold, taliki ya 4/12/2013 yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku buryo ikibazo cy’umutekano mucye mu karere cyabonerwa ibisubizo.

Russell Feingold wakurikiranye ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo ageze mu Rwanda nyuma y’itsindwa rya M23 n’ingabo za Congo zifatanyije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye.

Perezida Kagame na Russell Feingold baganiriye ku cyakorwa nyuma y’imirwano ya M23 mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere ibihugu bituranye na Congo bibigizemo uruhare.

Perezida Kagame wijeje ubufatanye akarere mu gushakira amahoro ikibazo cya Congo yagaragarije intumwa yihariye y’Amerika ko nubwo hari igikorwa ariko Leta ya Congo ikwiye gukuraho impamvu ituma habaho ibibazo by’umutekano mucye.

Ubwo haruka mu Rwanda, Russell Feingold (uwa kabiri ibumoso) yari kumwe n'izindi ntumwa zihagarariye ibihugu n'imiryango itandukanye mu karere k'ibiyaga bigari.
Ubwo haruka mu Rwanda, Russell Feingold (uwa kabiri ibumoso) yari kumwe n’izindi ntumwa zihagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu karere k’ibiyaga bigari.

Uretse ibibazo bya politiki bishobora kuba nyirabayazana w’umutekano mucye wo muri Congo, aba bayobozi basanga kurwanya umutwe wa FDLR umaze imyaka 19 mu burasirazuba bwa Congo ari ngombwa.

Ubuyobozi bw’ingabo za Congo buvuga ko bwiteguye kurwanya imitwe yose yitwaza intwaro, nyuma ya M23 hakaba hateganyijwe kurwanya ADF NALU ifite ibirindiro ahitwa Rwenzori nyuma yaho hakazarwanywa FDLR.

Urutse igihugu cy’u Rwanda, Russell Feingold azanasura igihugu cy’Ubufaransa mu kuganira n’abayobozi bakuru icyakurikiraho mu kugarura amahoro muri Congo binyuze mu buryo bw’ibiganiro hakurwaho ibibazo bihari.

Amerika ivuga ko yiteguye gufasha akarere kugarura amahoro biciye mu bufatanye n’ibiganiro nkuko bigaragazwa ry’itangazo rya Leta y’Amerika.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka