Inkunga y’ingoboka igenerwa abarokotse Jenoside batishoboye iracyari nke - Abadepite

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yagaragaje ko inkunga ihabwa abarokotse Jenoside batishoboye ikiri nto, ugereranyije n’imibereho y’abagize umuryango.

Abadepite bavuga ku bibazo byugarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abadepite bavuga ku bibazo byugarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibi bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bafite, bikubiye muri raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2022/2023, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024, ku ngendo yakoreye mu Turere n’Umujyi wa Kigali, kuva ku itariki ya 09 kugeza ku itariki ya 18 Ukwakira 2023.

Izongendo zari zigamije gukurikirana imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, na serivisi bagenerwa n’uko ibimenyetso n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bibungabunzwe, n’aho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ageze yandikwa, n’igikorwa cyo gukurikirana uko ‘clubs’ z’ubumwe n’ubwiyunge mu rubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye zikora n’uko zikurikiranwa.

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye inzego zibishinzwe, gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu gihe kitarenze amezi 6, cyane cyane hitabwa ku macumbi n’inkunga y’ingoboka ikiri nto cyane.

Bimwe mu bibazo bibangamiye bamwe mu barokotse Jenoside, ni ikibazo cy’amafaranga 12,500Frw y’inkunga y’ingoboka ahabwa uwarokotse Jenoside utishoboye buri kwezi bivugwa ko ari make cyane, ugereranije n’ubukene bw’imiryango yabo baba bareberera.

Ikindi kibazo harimo abadashobora kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi, bakifuza ko Leta yajya ibishyurira 100% mu mavuriro yose, ndetse hari n’abatarabona amacumbi cyangwa n’abafite ayamaze kwangirika, kubera ko yubatswe mu buryo butarambye.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside, Depite Nyirahirwa Veneranda, avuga ko baganiriye n’inzego zibishinzwe basanga bimwe muri ibi bibazo bishobora gukemurwa vuba.

Ati “Uretse ibibazo twasanze bisaba ko ingengo y’imari ya Leta nini, ibindi byose habayeho ubufatanye mu nzego zitandukanye byakemuka vuba”.

Basanga hari byinshi abarokotse Jenoside bakeneye kugira ngo bagire imibereho myiza
Basanga hari byinshi abarokotse Jenoside bakeneye kugira ngo bagire imibereho myiza

Abadepite basabye ko mu mibereho y’Abarokotse Jenoside batishoboye, baherekezwa aho bishoboka hose kuko usanga nta bushobozi bafite bwo kuba bakwirwanaho bitewe n’ingaruka za Jenoside baba bafite zirimo ubumuga, uburwayi budakira, izabukuru, ihungabana n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka