Ingofero z’abamotari zigiye kujya zipimwa ubuziranenge

Umuryango urwanya impanuka zibera mu muhanda witwa HPR, ufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rutsura ubuziranenge (RSB) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), barimo kwitegura gupima ubuziranenge bw’ingofero z’abamotari, nyuma yo kubona ko izo bafite inyinshi zitarinda abantu kwangirika umutwe.

Ingofero z'abamotari zigiye kujya zipimwa ubuziranenge
Ingofero z’abamotari zigiye kujya zipimwa ubuziranenge

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko mu Rwanda abarenga 3,000 muri Miliyoni 13 zituye Igihugu, bahitanwa n’impanuka buri mwaka, ariko abagenda kuri moto no ku magare bakaba barusha abagenda mu modoka ibyago byikubye inshuro eshatu.

Umuyobozi wa HPR (Healthy People Rwanda), Dr Innocent Nzeyimana, ashima ko mu Rwanda abagenda kuri moto bose baba bambaye ingofero zibarinda gukomereka umutwe, ariko yareba mu bakomeretse n’abapfuye bazize impanuka zo mu muhanda, agasanga umubare munini ari abazize impanuka za moto kandi zafashe umutwe.

Dr Nzeyimana agira ati "Twibajije impamvu, dusanga imwe mu zishoboka ari ukureba ubushobozi bw’ingofero, RSB nta bushobozi ifite bwo gupima ingofero z’abamotari nk’uko bapima ibindi bintu byinjira mu Gihugu! Abantu bose bazana izo ngofero, inyinshi zituruka mu Buhinde ariko ntabwo ziba zikurikije ubuziranenge."

Dr Nzeyimana avuga ko arimo kwitegura gukora ubushakashatsi ku bushobozi bw’ingofero z’abamotari mu kurinda imitwe y’abantu, ariko ko hari n’inkunga y’ibikoresho bipima ubuziranenge bwazo yatanzwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku mutekano wo mu muhanda (UN Road Safety Fund) hamwe n’Umuryango witwa FIA Foundation.

Avuga ko Umuryango ayobora wamaze gutumiza ibikoresho hanze(mu Busuwisi), byo gupima ubuziranenge bw’ingofero z’abamotari, bikaba bizahabwa Laboratware ya RSB.

Dr Nzeyimana avuga ko hari ibigomba kubanza gukorwa birimo gushyiraho igipimo cy’ubuziranenge (standard) n’amategeko cyangwa amabwiriza, gukora ubukangurambaga n’ubushakashatsi, ndetse no kubanza kuzuza Laboratwari irimo imashini, ariko byose bikazarangirana n’uyu mwaka wa 2024.

RSB na MININFRA bivuga ko ingofero z’abamotari zigomba gupimwa, kuko ngo hari izidakomeye, zikaba zitabasha kurinda abantu impanuka zikomeretsa umutwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Fidèle Abimana, agira ati "Ni gahunda yo kujya tureba ubuziranenge izo ngofero zifite, RSB izajya idufasha kujya ibisuzuma, sindabikurikirana byihariye ariko urumva ko niba kasike(ingofero) idakomeye hari ibyago byinshi."

Hari abamotari baganiriye na Kigali Today bavuga ko ingofero zabo hari ubwo zihonda hasi zikameneka.

Umwe muri bo ati "Nta muntu ndabona wakomeretse umutwe usibye mu maso, ariko kasike zo zirameneka rwose, jyewe nigeze kubona motari kasike ye yamenetse, erega iki ntabwo ari icyuma, bazadushakire izikomeye."

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ivuga ko hagikenewe ubushakashatsi bugaragaza ko abambaye ingofero z’abamotari neza na bo bakomereka umutwe, kuko ngo kugeza ubu abo ibabona ari ababa batafunze neza imikandara yazo.

Mu birango by’ubuziranenge bigaragaza ko ingofero y’umumotari ikomeye, harimo icyitwa DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand ndetse na JIS gitangwa n’Abayapani.

Umuryango HPR uvuga ko ibikoresho n’imashini bizazanwa mu Rwanda, bizatuma ingofero zitumijwe hanze n’izizakorerwa mu Rwanda (kuko na byo babiteganya), zizafata ikirango cy’u Burayi cyitwa ECE(Economic Commission for Europe).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka