Ingo z’abakungu nizo zitandukana cyane ugereranyije n’ingo z’abakene

Ingo z’abafite amafaranga nizo zikunda guhura n’ibibazo byo gutandukana kurusha abadafite ayo mafaranga bafatwa nk’akakene, nk’uko byemezwa na bamwe mu bubatse ku mpande zombi.

Gutandukana gukabije mu ngo z’iki gihe bituruka ku kuba abenshi basigaye bita ku mitungo n’izindi nyungu ahanini kurusha urukundo nk’uko kera ari rwo rwashingirwagaho mu kubaka ingo, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagore usheshe akanguhe waganiriye na Kigali Today.

Uyu mugore utarashatse ko izina rye ritangazwa, yatangaje ko abo bitwa ko bajijutse banafite amafaranga bitwaza uburinganire no kuba abanyamujyi ugasanga badaca bugufi ngo bubahane n’abo bashakanye.

Undi mugore nawe ukiri muto uvuga ko agishakashaka ubuzima, atangaza ko akenshi ikibazo cyo gutandukana mu ngo nto kidakunda kubaho kuko yaba umugore cyangwa umugabo baba bahuze bashaka icyabeshaho umuryango.

Akomeza avuga ko niyo bibaye usanga akenshi ugutandukana guturuka ku zindi ngeso ariko zidashingiye ku mafaranga. Akavuga ko niyo bibaye bitamenyekana nko mu ngo z’abakire kuko umwe ahitamo kugenda bucece.

Maitre Laurent Nkongoli, umunyamategeko muri komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, nawe yemeza ko gutandukana imbereye y’umucamanza bikunze kugaragara ku bantu bifashije n’abajijutse.

Avuga ko impamvu ituma abo mu cyaro batitabira inkiko ari uko bakigendera ku muco wo gekemura ikibazo biciye mu muryango.

Me Nkongoli avuga ko hariho gahunda yo gushakira ubwumvikane abashakanye mbere y’uko biha rubanda. Ubwo buryo ngo buzajya bukorwa umugore n’umugabo bicara bakemeza ibyo bazafatanya n’ibyo batazafatanya barangiza bakabisinyisha imbere ya noteri.

Izo mpapuro zisinyweho na noteri nizo zizajya zifashishwa mu nkiko mu gihe habayeho ko urukiko rufata umwanzuro. Icyo urukiko ruzajya rukora ni ukwemeza ibyemeranyijweho binyuze mu mategeko no mu mucyo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka