Impuguke mpuzamahanga mu nama ya ICDGAAM zasabye kwigira ku Rwanda
Impuguke ziri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), zisaba Leta z’ibihugu kwigira ku Rwanda uburyo bw’imiyoborere bufasha abaturage kugera ku iterambere babigizemo uruhare.
Basabye kwigira ku Banyarwanda uburyo bishakamo ibisubizo bijyanye n’umwihariko wabo, nk’igihugu kimaze imyaka 20 kibayemo Jenoside kandi cyari mu bukene bukabije; ariko ubu ngo kikaba cyatanga amasomo kuri Gacaca, Ubudehe, Imihigo, kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, uburezi bw’ibanze kuri bose, n’ibindi bijyanye no kwishakira ibisubizo.
Prof. Margee Ensign ukuriye Kaminuza y’abanyamerika mu gihugu cya Nigeria, ni umwe mu batanze ibiganiro wagize ati: “Mu nzego ziyobora igihugu mu Rwanda, buri muyobozi arahirira imbere y’Umukuru w’igihugu ko azageza abaturage ku burezi, ku buringanire, ku mutekano, kuzamura imibereho y’abaturage n’ibindi”.
“U Rwanda rufite byinshi rugomba kutwigisha, kuko nemera ko kugira uruhare kw’Abanyarwanda mu bibakorerwa ari cyo cyabagejeje ku iterambere bariho; nkibaza ahubwo impamvu itangazamakuru ribirwanya; iyaba natwe buri mezi atatu twagaragarizaga abaturage ibyo twagezeho, byaba byaratunaniye tugahabwa ikarita y’umutuku”, Prof. Margee.
Yavuze ko igihugu cya Nigeria atuyemo gifite ubukungu buhambaye, ariko ko cyabuze demokarasi n’imiyoborere inogeye abaturage, kuko abantu baho bashimutwa uko bwije n’uko bukeye kandi abanyabyaha bakaba batabihanirwa.
Ubukungu ubwabwo ngo ntacyo buvuze mu gihe igihugu cyaba kidafite politiki ihamye, nk’uko uhagarariye umuryango w’abibumbye (UN) mu Rwanda, Dr Lamin Manney yasabye ko inama yakwigira ku Rwanda uburyo rushaka ibisubizo hashingiwe ku guhuza amahame ya demokarasi asanzwe n’amateka ya Jenoside rwanyuzemo.
Dr Manney ndetse n’impuguke yo mu gihugu cya Turukiya, Bulent Akarcali, bemeranywa n’umuhanga witwa Prof Albrecht Schanabel wavuze ko demokarasi atari ihame mpuzamahanga, ahubwo ko ari uburyo bwo kwiyobora kw’abaturage runaka hashingiwe ku mateka banyuzemo, umurongo wa politiki bihaye, imitekerereze, umuco, ubukungu n’imibereho yabo.
Ngo ntabwo ingero z’uburyo bwakoreshwa mu guteza imbere abaturage zigomba kuva kure, nk’uko umuyobozi w’ibikorwa by’Inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), Dr Frank Okuthe yashimangiye ko u Rwanda rugomba kwigisha ibindi bihugu uburyo bwo gushingira iterambere ku muturage.
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yatangije inama ya ICDGAAM asaba ko yakemura ibibazo biba mu itangwa rya servisi, uburyo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byakwitwara mu ihungabana ry’ubukungu riri ku isi, ndetse n’uburyo byagira inyungu mu nkunga bibona.
Leta y’u Rwanda (ibinyujije mu kigo cy’imiyoborere RGB) hamwe na Kaminuza ya Cheyney yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bafatanyije gutegura inama ku miyoborere ya Afurika, Aziya n’uburasirazuba bwo hagati iba buri myaka ibiri; bavuga ko Afurika ikomeje gusigara inyuma mu majyambere kubera kutagira imiyoborere ihamye.
Ruswa n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta, ihezwa ry’abaturage bo mu byiciro bimwe na bimwe, kutagira icyerekezo, umutekano muke no kudaha urubuga abaturage mu bibakorerwa, bigize ipfundo ry’ibiganiro bizamara iminsi ine kuva tariki 30/6-03/7/2014.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|