Imiryango itari iya Leta irasabwa kumenya inkomoko y’amafaranga ihabwa

Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rusaba Sosiyete Sivile (Imiryango itari iya Leta) kuba maso ikamenya niba amafaranga yahawe atakomotse ku bikorwa by’iterabwoba n’ubundi bugizi bwa nabi, bikaba byafatwa nk’ibyaha by’iyezandonke.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

Ubushakashatsi RGB yakoze mu mwaka ushize wa 2023 bwitwa ’Rwanda Civil Society Barometer(RCSB)’, bwatangajwe ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, bugaragaza ko amafaranga imiryango itari iya Leta ihabwa n’abaterankunga yibanda ku gufasha abakene.

RGB ivuga ko Sosiyete Sivile ifite uruhare mu gutanga inkunga ku batishoboye ku rugero rungana na 50.2%, mu burezi iri kuri 37.8%, ikaba yunganira ubuzima ku rugero rungana na 28.6%, mu gihe mu buhinzi ifitemo uruhare rwa 13.8%.

RGB irashima uruhare rwa Sosiyete Sivile muri izi gahunda ziteza imbere imibereho myiza, nko gufasha abatishoboye no mu burezi, aho 60% by’amashuri ari mu biganza by’imiryango ishingiye ku kwemera.

RGB ikaba isanga Sosiyete Sivile ikwiriye no gufatanya n’abikorera mu guteza imbere ibindi byiciro nk’Ubuhinzi, kurengera ibidukikije, Ubutabera, Imiyoborere, gutanga amazi, isuku n’isukura.

RGB isaba kandi Sosiyete Sivile kugaragaza uruhare mu ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko, gutanga ingufu, guteza imbere ikoranabuhanga, gutwara abantu n’ibintu hamwe no gufasha mu iterambere ry’imiturire mu mijyi no mu cyaro.

N’ubwo Sosiyete Sivile isabwa kugira uruhare muri izi gahunda zose, isabwa kureba niba amafaranga ikoresha atari iyezandoke.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, agira ati "Icyo inzego ziyobora iyi miryango zisabwa ni ukumenya aho amafaranga yabo aturuka, kumenya uwayabaye ari nde, akora iki, we yayakuye he!"

Dr Kaitesi asaba kandi abagize Sosiyete Sivile n’abo baha amafaranga, cyane cyane imiryango ishingiye ku kwemera, kubahiriza amategeko y’itangwa ry’akazi n’amasoko, no mu ikoreshwa ry’imari yabo, mu rwego rwo gukumira ruswa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB yakomeje agira ati "Ibyo bituma amafaranga aza, kuyakurikirana hagaragaramo ibyuho. Icyo tubasaba ni ukunoza imikorere, bakorera Abanyarwanda benshi(60% by’amashuri ari mu biganza byabo), umuntu ufite ubuzima bw’Abanyarwanda kuri icyo kigero, akwiye kunoza imikorere ye ndetse n’imikoranire n’abandi."

Ubushakashatsi bwa RGB buvuga ko muri Sosiyete Sivile nyarwanda ruswa iri ku rugero rungana na 33.5%, mu gihe mu miryango mpuzamahanga itari iya Leta na ho ruswa iri ku rugero rwa 20%.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda, Dr Joseph Ryarasa, yemera ko hari ibigo birimo ruswa, akavuga ko Abanyarwanda bose bakwiye kwigishwa gukorera mu mucyo bahereye mu miryango.

Dr Ryarasa ati "Ubu ni ubushakashatsi twakwifashisha mu kwisuzuma, icyo tugiye gukora ni ukwegera abafatanyabikorwa na bo bagatanga inama bagaragaza ahakwiye gushyirwa imbaraga."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka