Imbuga iberaho igiterane cya Revival Temple ngo ni isoko amahanga aza kuvomaho

Itorero “Revival Temple” riri i Remera ku Giporoso rivuga ko imbuga iri imbere y’urusengero yagaragaye mu mabonekerwa ko ari isoko y’amazi ibihugu biza kuvomaho amazi yo gukiza ababituye. Ngo niyo mpamvu habera igiterane ngarukamwaka n’ubu kirimo gukorwa, nk’uko Umuyobozi w’iryo torero yabitangaje.

Rev. Godfrey Gatete washinze itorero Revival Temple, avuga ko igiterane kizamara icyumweru kibera ku rusengero rwe, kizitabirwa n’abantu barenga 200 baturutse mu bihugu birindwi by’Afurika, ndetse n’abandi 100 bavuye hirya no hino mu Rwanda, “bazaza kuvoma ku iriba ryo mu Rwanda bakajya gutoshya iwabo”.

Pasitoro Gatete yagize ati: “Iki giterane cy’ububyutse cyiswe WORECO(World Revival Conference) cyavuye mu iyerekwa twahawe n’Imana ko aha hari imbuga y’amabuye, hazaba iriba rifite amasoko adudubiza, abantu baturutse impande zose zo ku isi, bafite amabara atandukanye, bavuga indimi zitandukanye, bazaza kuvomaho amazi bakayajyana mu bihugu byabo”.

Ayo mazi (y’umwuka) ngo ntibayajyana bagamije kuyanywa, ahubwo ngo bayasuka ku butaka bw’ibihugu bakomotsemo ( biba byarabaye ubutayu), maze bugatohagira, bukameraho ibyatsi n’ibiti, amatungo n’inyamaswa bikagwira n’abantu bakagira ubuzima bwiza, nk’uko Umushumba wa Revival yabivuze.

Amazi bazavoma ngo ni inyigisho z’Imana na gahunda za Leta nka Ndi Umunyarwanda, muri Revival ngo izigishwa mu buryo bwagutse bwo kumvisha abantu bose ko ari bamwe nk’uko Rev. Gatete yabisobanuye.
Avuga ko amateka mabi yaranze u Rwanda yaje kuvamo imibereho myiza n’imibanire itagira kwishishanya n’amacakubiri mu barutuye.

Agira ati: “Turababwira ko igihugu cyacu cyaranzwe n’ibibazo by’urupfu rwinshi cyane bimaze hafi imyaka 100, Abanyarwanda twahoraga tubabwira ko Umunyarwanda atari Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa, ahubwo Umunyarwanda ari umuntu waremwe n’Imana, uri mu ishusho yayo”.

Imbuga iri imbere y'urusengero rwa Revival Temple ngo ni iriba ry'amazi y'umukiro.
Imbuga iri imbere y’urusengero rwa Revival Temple ngo ni iriba ry’amazi y’umukiro.

“Uwo Munyarwanda iyo amaze gusubizwamo ubuzima nyakuri aragenda akaba Umunyarwanda utangana, uticana, udashoza intambara muri bagenzi be, ahubwo agira umutima wo gukunda no gukorera igihugu cye, akagisengera. Abanyamahanga baragenda bakabwira ab’iwabo igihugu bavuyemo, nabo bagahinduka”, Rev. Gatete.

Itorero rya Revival ngo ryerekana uburyo abakristu baryo bita ku batishoboye, aho ngo buri kwezi bagira ibikorwa byo gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye, badashingiye ku baterankunga, ahubwo ngo amikoro yose aba yavuye mu bakristu ubwabo.

Yagize ati: “Muri gahunda yo kwigira cyangwa kwishakamo ubushobozi, buri kwezi dufata imiryango 23 tukayitaho tuyiha ibifungurwa, tukayishyurira ubwishingizi bw’ubuvuzi, n’ibindi kandi tugafasha n’abana babo kwiga, aho turihira abana barenga 50, barimo 23 biga mu mahanga”.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ngo izigishwa na Depite Eduard Bamporiki, iy’ubumwe n’ubwiyunge yigishwe na Komisiyo y’igihugu ibishinzwe, ifatanyije na Komisiyo yo kurwanya Jenoside.

Igiterane cya Revival kizamara icyumweru, ngo kizitabirwa n’abavuye mu bihugu umunani by’Afurika, aribyo u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Uganda, Sudani y’epfo, Nigeria na DR Congo.

Reverend Godfrey Gatete yavuze ko abanyamahanga bagiye baza muri ibi biterane ngarukamwaka kuva Revival Temple yashingwa mu myaka 10 ishize, banagira uruhare runini mu kwinjiriza igihugu amadevise, kuko ngo baza bagasura ahantu nyaburanga n’ibice bitandukanye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye ntyo!

Zepekenyo yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

uri umutekamutwe gusa

patrick yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka