Imbaraga zanyu muzishyire mu kubaka Igihugu ibindi ni urusaku rupfuye ubusa - Gen Kabarebe

Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye abanyamuryango ba AERG na GAERG gushyira imbaraga zabo mu kubaka igihugu kuko ibindi ari urusaku rupfuye ubusa.

Ubwo ku wa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo 2021 hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 umuryango AERG w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umaze ushinzwe, n’imyaka 18 ishize hashinzwe umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen James Kabarebe yavuze ko kubera inshingano yari afite, yagize amahirwe yo gukurikirana neza imibereho y’abana bari muri AERG ku buryo azi neza urugendo rwabo uko rwari ruteye nyuma gato ya Jenoside, kugera uyu munsi.

Ngo abanyamuryango ba AERG na GAERG bakwiye gushimirwa kubera uburyo bitwaye nyuma y’ibibazo bari bahuye na byo bikomeye cyane, ariko bagahangana na byo umuntu ku giti cye, kandi bakaguma ku murongo ukomeye cyane watanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu, wo kubaka igihugu kimwe cy’abantu bamwe, baguma kuri uwo murongo bawutsimbararaho, kandi bawugiramo uruhare rukomeye cyane.

Gen Kabarebe avuga ko imbaraga za GAERG na AERG n’ibikorwa byabo n’umurava wabo n’ubwitange bwabo ari cyo cyonyine cyahesha agaciro abavandimwe babo bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni cyo cyonyine cyahesha agaciro ababyeyi, abavandimwe, inshuti, bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside, kubaho kwanyu neza, no gukomera, kugira imbaraga, kubaka iki gihugu ni cyo cyonyine cyahesha agaciro abacu bambuwe ubuzima bwabo muri Jenoside, ni na cyo cyashimisha kikanahesha agaciro abasirikare (Inkotanyi) batakaje ubuzima bwabo baharanira kubarokora banyanyagiye hirya no hino mu gihugu, kandi biragaragara ko inzira murimo ari inzira nziza itanga icyizere cy’uko umusanzu wanyu ari umusanzu uremereye cyane”.

Ngo gukomera kw’abanyamuryango ba AERG na GAERG ni na cyo cyonyine gishobora gutera ipfunwe abashakaga kubamara nk’uko Gen Kabarebe akomeza abisobanura.

Ati “N’ubu kandi iyo muhagurutse mukavuga, mukandika muri AERG muri GAERG, aho bari bahinda umushyitsi, baratinya cyane, kuko bari bazi ko gahunda kwari ukumaraho, n’abasigaye bagasigara batariho barabaye ibishushungwa cyangwa se barasaze mu mitwe, ariko kubona mukomeye, mubasubiza, muhangana, mwubaka igihugu ni urukundo ruhambaye cyane, bibatera ikibazo kinini cyane”.

Gen Kabarebe yababwiye ko igihugu kibitezeho ibintu byinshi cyane, kandi ko badakwiye kwita ku byo bumva byose hanze, ahari abanzi benshi b’u Rwanda barimo n’abahunze igihugu bamaze gukora amahano cyangwa abakoranaga na RPF bakagenda, kuko bose ubateranyije ngo ni ubusa.

Gen Kabarebe ati “Nta kintu kibarimo, iyo bicaye bakiyita ngo ni opposition (barwanya ubutegetsi buriho) nta kintu kibarimo, ni icyuka gusa, ni ihuriro ry’ibisambo, ni abajura, ni abicanyi ushyize hamwe. Nimumbwire niba bazigera bicara hamwe ngo bizihize imyaka 25 y’icyo bagezeho. Ahubwo bagize ibyago ukabakusanyiriza hamwe bose, ngo bakore n’inama imwe gusa yo gufata imigambi yo kurwanya igihugu, ukabashyira nko muri salle ugasohoka, wasanga bicanye imirambo yuzuye aho ngaho, ntabwo mbeshya, ejobundi FDLR ijya gucikamo ibice, Rusesabagina na ba Irategeka bagafata inzira bakava muri Kivu y’Amajyaruguru bakamanuka muri Kivu y’Amajyepfo, ngo baraca mu Burundi baze gutera”.

Akomeza agira ati “Bagasiga abitwa ba Ntawunguka na ba Mudacumura mu Majyaruguru, icyabiteye ni iki? Bose bari bafite intwaro, bari mu mutwe umwe wa FDLR, barabanje bararwana hagati yabo, abacitse ku icumu bamwe baguma ruguru abandi baramanuka n’uko nguko bameze bose”.

Ngo amacakubiri bakuriyemo yanze kubashiramo ku buryo babitoza n’abana babo nk’uko Gen Kabarebe abisobanura.

Ati “Bariya bandi bitwa ngo ni urungano rwanyu ngo ni Jambo Asbl, murabazi muhangana na bo ku mbuga, Jambo Asbl ni iki se, ni agatsiko k’abana ngo bakomoka kwa Mbonyumutwa, n’abandi bajenosideri bacye cyane, ariko ibibazo bafite uyu munsi ni uko havutse ibibazo by’uko ngo Mbonyumutwa ni we wagambaniye Kayibanda kwa Habyarimana, agira inama Habyarimana yo kwica Kayibanda, nibarangiza izo ntambara bakazivamo, bazaze batere u Rwanda”.

Akomeza agira ati “Fata biriya bisambo ba Kayumba, Rudasingwa, abo bari baturimo, ba Gahima, ba Higiro, buri umwe wese yikoreye umuzigo w’ibyaha bye, n’ubusambo bwe n’ubujura bwe, ku buryo ubashyize hamwe bose na Twagiramungu wabo, ukabashyira muri Salle imwe icyo bakora ni ukwicana nta kindi, rero imbaraga zanyu nimuzishyire mu kubaka igihugu cyanyu, kugiteza imbere, ibi bindi byose ni urusaku rupfuye ubusa, rudafite ikirurimo, ni icyuka gusa”.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ngo igihe barimo gusubiza abo bantu bajye babikora bemye kandi bajye banababwira abo ari bo, banababwire ko ntacyo bamaze kandi ntacyo bazageraho.

Kurikira impanuro za Gen Kabarebe muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka