Igihembo gikwiye ingabo zabohoye u Rwanda ngo ni ukubakira ku musingi w’ibyo zubatse

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, avuga ko nta gihembo Abanyarwanda babona bahemba ingabo zabohoye u Rwanda uretse gukora cyane bagamije iterambere rishingiye ku musingi zubatse ubwo zabohoraga u Rwanda.

Yabivugiye mu muganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa gatandatu wabereye mu murenge wa Murundi ku rwego rw’akarere ka Kayonza, ahakozwe imirimo yo kubumba amatafari no gupima ibibanza bizubakirwamo imiryango 50 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Murundi.

Yagize ati “Icyo twahemba ingabo zacu nta kindi uretse gukora neza, kurwanya ubukene no kubungabunga umutekano. Nyuma y’imyaka 20, umusingi bubatse tugakomeza kuwubaka kandi tukawubaka guhera mu ngo”.

Minisitiri Gasinzigwa yabwiye abanya-Murundi ko badakwiye kwemera ko hagira umuntu uhungabanya umutekano w'igihugu.
Minisitiri Gasinzigwa yabwiye abanya-Murundi ko badakwiye kwemera ko hagira umuntu uhungabanya umutekano w’igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yavuze ko igishishikaje Abanyarwanda ari ugukora bakiteza imbere, asaba abirukanywe muri Tanzaniya gufatanya n’abandi muri iryo terambere kandi bakazanagira uruhare mu kubaka ayo mazu bari kubakirwa.

Abo baturage bashimiye Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda bavuga ko kuva bagera mu Rwanda bagaragarijwe urukundo bitandukanye cyane n’ibyo bakorerwaga bakiri mu buhunzi. Bamwe muri bo banavuga ko bagiye bagaruka mu gihugu barambuwe imitungo ya bo ku buryo ngo batangiye kubona ko nta cyiza cy’ubuhunzi.

Imiryango 50 ituye muri aya mashitingi ni yo yahawe umuganda mu rwego rwo kuyubakira amazu.
Imiryango 50 ituye muri aya mashitingi ni yo yahawe umuganda mu rwego rwo kuyubakira amazu.

Minisitiri Gasinzigwa yashimiye abaturage kuba baragerageje kuba hafi bagenzi ba bo birukanywe muri Tanzaniya, avuga ko ari kimwe mu bimenyetso by’uko Abanyarwanda bibohoye kandi baharanira kwihesha agaciro no kwigira.

Yanavuze ko nta Munyarwanda n’umwe wari ukwiye kuba akiri ku ngoyi y’ubuhunzi kuko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yabohoye abaturage ba yo kuri politiki y’ivangura yari yarahejeje bamwe mu buhungiro.

Ati “Umubyeyi wese yakwifuza kugira aho ataha n’umuryango we, ni cyo tubifuriza nk’Abanyarwanda twongera kubasaba ko namwe mwavuga muti nyuma y’imyaka 20 twiruka hirya no hino dufite iwacu, reka dufatanye n’abandi Banyarwanda twubake igihugu cyacu”.

Habumbwe amatafari yo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya no gupima ibibanza bazubakirwamo.
Habumbwe amatafari yo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya no gupima ibibanza bazubakirwamo.

Abaturage bo mu murenge wa Murundi bibukijwe ko bafite inshingano ikomeye yo kubungabunga umutekano, kuko ubusanzwe ngo nta kintu kiba abaturage batakizi. Yanasabye abaturage kwirinda amacakubiri ashingiye ku moko kuko bayijanditsemo nta terambere bageraho.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ningobwa ko ingabo zigihugu zihebwa

clementine yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ibihembo nibabyihorere ariko batureke twiyubakire amacumbi batabashyize amananiza, benshi mu ngabo z’igihugu binjiye mu rugamba mu gihe cya Genocide aba ntibari mu ruhande rufashwa na Farge cyangwa Leta ku buryo bwihariye kandi ntibateze kuzabona ababaha ayo macumbi kubuntu n’abagerageza gusaba inkunga muri Zigama CSS abayobozi mu midugudu batuyemo babima ibyangombwa ngo biyubakire mu bushobozi bafite kandi ntawundi batura ikibazo, iki kibazo Leta ikwiye kugihagurukira niba ntaby’ubusa bagomba guhabwa ariko nibura banoroherezwa kobona aho baba mu gihugu.

bigabo yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka