Iburasirazuba: Abamotari biyemeje kwigisha abanyonzi amategeko y’umuhanda ku buntu

Impuzamakoperative y’Abamotari mu Ntara y’Iburasirazuba (ASTRAMORWA) imaze kwiyemeza gufasha abanyonzi bose bo muri iyi Ntara kwiga amategeko y’umuhanda no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buntu, hagamijwe kuzamura imibereho yabo ndetse bikajyana no guhangana n’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi wa ASTRAMORWA mu Ntara y’Iburasirazuba, Rwabarinda Aloys, atangaza ko igitekerezo cyo gufasha abanyonzi kwiga amategeko y’umuhanda no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga cyavutse nyuma yo kubona ko abatwara abagenzi ku magare bakunze guteza impanuka mu muhanda biturutse ku kutamenya amategeko y’umuhanda.

Ubuyobozi bw’impuzamakoperative y’abamotari ASTRAMORWA, bwemeza ko uyu mugambi wo gufasha abanyonzi kwiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bizarinda impanuka kandi ngo bibateze intambwe yo kuzamuka mu mikorere n’imibereho yabo.

Nyuma y’uko iyi mpuzamakoperative yiyemeje iyo nshingano ndetse ikabitangaza mu ruhame tariki ya 14/08/2014 mu nama y’Intara y’Iburasirazuba yari igamije kunoza ingamba ku mutekano wo mu muhanda, abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare batangaza ko aya ari amahirwe babonye azabafasha gutera imbere.

Rwabarinda avuga ko bagiye gufasha abanyonzi kwiga amategeko y'umuhanda no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Rwabarinda avuga ko bagiye gufasha abanyonzi kwiga amategeko y’umuhanda no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Uwizeye Théophile utwara igare mu mujyi wa Rwamagana avuga ko n’ubusanzwe bari bafite inzozi zo gutera imbere ku rwego rusumbye gutwara igare, none ngo ubwo babonye amahirwe yo kwiga amategeko y’umuhanda ku buntu bazabishyiramo imbaraga ndetse bashake n’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Aka kamaro kandi kagarukwaho na Tuyambaze Jean d’Amour ukorera akazi k’ubunyonzi mu karere ka Gatsibo. Agira ati “Kumenya amategeko y’umuhanda hari ahantu bizadukura. Bizaduteza imbere muri rusange n’imiryango yacu kandi kuva ku igare ukajya kuri moto, ndumva ari urundi rwego! Mu rwego rw’umutekano, niba umuntu yazaga agatwara nk’igare, akagenda mu muhanda atazi amategeko y’umuhanda, akambukiranya uko yiboneye; nituyiga bizarushaho kudufasha n’impanuka zigabanuke”.

Ihuriro ASTRAMORWA rivuga ko abanyonzi bose bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagera ku bihumbi 5 kandi ngo iri huriro rizabafasha kwiga ku buntu kuko rifite ubushobozi bwo kubafasha, nko kuba rifite ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga riri i Kigali ku buryo ngo abarimu baryo ari bo bazifashishwa mu kwigisha aba banyonzi.

Iri huriro kandi ngo rifite moto nyinshi zo mu bwoko bwa AG100, ku buryo umunyonzi uzajya abona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, azajya afashwa kubona moto yo kwihuguriraho kugira ngo azajye gukorera uruhushya rwo gutwara rwa burundu.

Ihuriro ASTRAMORWA rivuga ko ryiteguye kuzakomeza gufasha aba banyonzi ku buryo abazarangiza kwiga ayo mategeko y’umuhanda bakabona n’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga (moto), bazafashwa guhabwa moto ku nguzanyo bakazikoresha, maze bakazajya bishyura make make kugeza zihindutse izabo burundu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo bufasha ni bwiza cyane bizatuma impanuka zabaga zigabanuka cg zishire ni byiza kubafasha bakabasha kwiteza imbere nabo.

Fanny yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka