Iburasirazuba: Abagore bo muri FPR barasabwa kuba umusemburo w’impinduka nziza

Kuba umugore wo mu Rwanda yarahawe ijambo, agaciro ndetse n’urubuga ashobora gukoreramo, ngo bikwiriye kuba umwanya ku bagore bo mu Ntara y’Iburasirazuba wo kuba umusemburo w’iterambere n’impinduka nziza aho bakorera.

Ibi byavuzwe n’Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba na Guverinerri wayo, Madame Uwamariya Odette, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30/03/2014, yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’umunsi umwe yagenewe abagore bari mu Rugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-INkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Guverineri Uwamariya yibanze ku ruhare rw’umugore mu muryango rusange ndetse ashimangira ko imbaraga z’abagore zibaha ubushobozi bwo kugira uruhare rudasubirwaho mu iterambere ry’igihugu.

Abagize Urugaga rw'Abagore b'abanyamuryango ba FPR mu Ntara y'Iburasirazuba bari mu mahugurwa y'umunsi umwe.
Abagize Urugaga rw’Abagore b’abanyamuryango ba FPR mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa y’umunsi umwe.

Madame Uwamariya yasobanuye ko nubwo inzira igeza Abanyarwanda ku byiza birambye ikiri ndende, ngo «FPR ni moteri itajya isaya», bityo ngo abagore b’abanyamuryango bayo barasabwa gukomeza mu cyerekezo cyayo kuko byanze bikunze bazabigeraho.

Guverineri Uwamariya yibukije ko icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rushaka kujyamo kidashoboka mu gihe abantu badakoreye hamwe. Aha yasabye abibumbiye mu rugaga rw’abagore bo muri FPR mu Ntara y’Iburasirazuba gutekereza uburyo budasanzwe bwo gukoreramo kugira ngo izo ntego zigerweho mu buryo bwihuse.

Yongeye gusaba abagore bari mu nzego zihagarariye abandi kugira ubwitange mu kazi kabo birinda gusindagizwa ngo kuko ari byo byakemura ibibazo bikirangwa kuri bamwe mu bagore b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’abandi.

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette yasabye abagore bo muri FPR kuba umusemburo w'impinduka nziza.
Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette yasabye abagore bo muri FPR kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Depite Mutesi Anitha waturutse mu Rugaga rw’Abagore bo muri FPR ku rwego rw’igihugu, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko ngo ajyanye n’ubuzima busanzwe, bityo ngo akaba ari bufashe abagore ku ruhare rwabo mu bwuzuzanye n’abagabo babo hagamijwe kubaka iterambere ry’urugo n’iry’igihugu muri rusange. Aya mahugurwa ngo akaba azakomeza kugezwa ku rwego rw’umudugudu.

Perezida w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Mukangamije Angelique, yavuze ko abagore bo muri iyi Ntara bafite ingamba zitandukanye zo kubaka igihugu binyuze mu nzira zinyuranye zigendanye no kwitabira gahunda za Leta kandi ngo imbaraga bafite zibaha icyizere cy’uko bazabigeraho.

Abagore bo muri FPR basuye ibikorwa by'ubukorikori bikorwa na bagenzi babo b'abanyamuryango.
Abagore bo muri FPR basuye ibikorwa by’ubukorikori bikorwa na bagenzi babo b’abanyamuryango.

Aya mahugurwa yibanze ku kumvikanisha ihame ry’uburinganire, kurwanya amakimbirane mu muryango, kwita ku isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi no kurwanya impfu z’abana ndetse n’iz’ababyeyi mu gihe cyo kubyara ndetse no ku mikoranire y’urugaga rw’abagore n’zindi nzego mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda za leta. Bitegerejwe ko azagezwa ku rwego rw’umudugudu.

Muri aya mahugurwa, habayemo kumurika ibikorwa by’ubukorikori bikorwa n’abagore b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse habaho no kuremera imiryango ine y’abirukanwe mu gihugu cya Tanzania, aho yahawe ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka