Ibindi bisasu 12 byarashwe mu Rwanda abantu umunani barakomereka

Mu mirwano ishyamiranyije ingabo za Congo n’umutwe wa M23 ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru taliki 27/10/2013 yatumye ibisasu 12 byongera kugwa ku butaka bw’u Rwanda abantu umunani barakomereka.

Ku isaha ya 14h46 nibwo urugamba rwongeye gushyuha mu mujyi wa Kibumba ahitwa k’Umwaro no Kubizuru aho ingabo za Congo za Congo zifatanyije na MONUSCO zarimo zifunga amayira ngo M23 itabona ubufasha buvuye Rumangabo maze imirwano yerekeza ku musozi wa Gasizi.

Umwe mu Banyecongo wakomerekejwe n'igisasu cyarashwe n'ingabo za Congo ubwo bahungiraga Mu Rwanda.
Umwe mu Banyecongo wakomerekejwe n’igisasu cyarashwe n’ingabo za Congo ubwo bahungiraga Mu Rwanda.

Mu masaha ya 16h urugamba rukomeye rwabereye hafi y’u Rwanda ahitwa mu Mitovu ingabo za ingabo za Leta ya Congo zishaka gukura M23 ku musozi wa Gasizi ariko ntizabishobora niko gushaka kunyura mu Rwanda zibanje kurasa amasusu menshi mu Rwanda yakomerekeje Abanyecongo barimo bahungira mu Rwanda.

Ibisasu 12 byatewe mu Rwanda naho abakomerekejwe n’amasasu ni 8 bagejejwe ku ivuriro ryo mu murenge wa Bugeshi, igisasu kimwe cyarashwe mu mudugudu wa Ngando, 6 mu mudugudu wa Bereshi, 2 mu mudugudu Hangari, 2 mu mudugudu wa Gitotoma n’ikindi cyaguye mu kagari ka Butaka.

Kubera amasasu menshi agwa aho batuye, Abanyarwanda bavuye mu byabo.
Kubera amasasu menshi agwa aho batuye, Abanyarwanda bavuye mu byabo.

Ibi bisasu byaherekejwe n’amasasu menshi yaguye muri iyi midugudu atuma benshi mu baturage bava mu byabo, aho banyuranagamo n’impunzi z’Abanyecongo zarimo zihunga.

Kuva taliki 26/10/2013 ibisasu bimaze kuraswa ku butaka bw’u Rwanda ni 17 bimaze gutarwa ubuzima bw’umuntu umwe, naho Abanyarwanda 6 n’Abanyekongo 19 bamaze gukomeretswa n’amasasu abasanga mu Rwanda.

Iyi ntambara ihuje ingabo za Leta ya Congo na M23 yakuye Abanyecongo barenga 4000 mu byabo bahungira mu Rwanda nubwo basabwe kujya mu nkambi ya Nkamira bakabyanga bavuga ko batabishaka.

Impunzi z'Abanyecongo bahungiraga mu Rwanda intambara yegereye Gasizi.
Impunzi z’Abanyecongo bahungiraga mu Rwanda intambara yegereye Gasizi.

Umwe mu baturage yavuze ko atajya mu nkambi ya Nkamira ngo kubera ko amakuru bahawe n’abarwanyi ba FDLR bari kurwana k’uruhande rw’ingabo za Congo, yababuriye ko nibajya mu Rwanda bazahabasanga kuko nyuma yo gukura M23 mu nzira bazakomereza mu Rwanda.

“aho kujya mu nkambi ya Nkamira twasubira iwacu tugashirirayo kuko ntacyo dusanga Nkamira twaba dusize aha, abarwanyi ba FDLR batwibwiriye ko nyuma yo gukura M23 mu nzira bazahita batera mu Rwanda, ubwo ntibahadusanga, iyi ntambara ntizatinda tuzategerereza hano nishira dusubire iwacu” Theogene impunzi yari ivuye Kingarame.

Kuva iyi mirwano yatangira Kiwanya na Kibumba, ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na MONUSCO bashoboye kwisubiza Kiwanya bakomeza inzira igana Rutshuro, naho Kibumba baracyayirwaniramo kuko M23 igifite imisozi ikomeye nka Gasizi, ku Mwaro no Kucyamazuru.

Abanyecongo bahunze n'amatungo yabo baza mu Rwanda.
Abanyecongo bahunze n’amatungo yabo baza mu Rwanda.

Ku isaha ya 10h50 Umusirikare wa MONUSCO wo mu gihugu cya Tanzaniya ufite ipeti rya Lietenant yaguye mu rugamba Kiwanja, nkuko byemezwa na MONUSCO. Cyakora yaba M23 cyangwa ingabo za Leta ya Congo ntawuratangaza umubare w’ababa baguye ku rugamba cyangwa ngo bakomereke.

Mu itangazo M23 yashyize ahagaragara ivuga ko yavuye muri Kiwanja nyuma y’uko ingabo za Leta ya Congo hamwe n’indi mitwe bifatanyije bivanze n’abaturage nkuko byagenze muri Goma muri 2012 kugira M23 nibarwanya iregwe kwica abaturage bituma yikura muri uyu mujyi, cyakora iri tangazo rivuga ko M23 igihagaze ku mishyikirano n’ubwo itazarebera imirwano yashowemo na Leta ya Congo n’abo bari kumwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko ubwo koko CONGO idushakaho iki?,Ntabwo izi ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda?yaduhaye amahoro yacu, irarushwa n’ubusa.Iryo ni ishari ry’amahoro yacu,icyo bashaka bazakibona.

NDAHAYO THEOGENE yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

ngaho rero, ubu leta y’u Rwanda ntitubona ko congo idukabirije koko, kugera n’aho dutangira kubura abantu badafite aho bahuriye n’intambara, Rwose Minister w’ububanyi n’amahanga tabaza kuko n’ubwo yaba umwe ni umunyarwanda. hakozwe koko icyegeranyo cyihuse kigaragaza ibyo Leta ya Congo iri kudukorera n’uburyo turi gufata abantu bayo tukabarekura maze ikibazo kigasobanuka. umva noneho ngo n’impunzi barazisanga mu nkambi i Rwanda ubwo se si agasuzuguro k’umugabo.

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

izo fdlr zipanga gukomeza umugambi wazo mu Rda, zizi neza ibyo zivuga cg ntibaheruka amakuru y’i Rwanda! Ngabo zacu mubacungire hafi. Twihanganishije impunzi z’abanyekongo, guhunga sikintu. hari abantu bavuga ngo ’’ umugore wumukongomani, imodoka y’inkongomani, amafaranga y’amakongomani, ibibyo nibiki?!! umugore w’umukongomanikazi, imodoka yo muri kongo, amafaranga y’amakongo, numva aribyo byavugika, you can’t say a congo man lady, no it is either a congo man or a congo woman, thanks

kaka yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

congo iratujengereje pe?

uwitonze yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ariko ndibaza iki kinyabupfura dufite kizageraho tukirambirwa turasaba abaturage ba Congo ndetse n’ubuyobozi bwabo ko barekeraho turambiwe kubona amaraso yabene wacu akimanuka kuva 1959 kugeza na nubu.
Ikisigaye nukwima amatwi inzego mpuzamahanga (ONU)tukatabara abanyarwanda ndetse nubusugire bwigihugu cyacu bukarindwa.
intambara nziza kandi itagira ikibazo nukutera umwanzi ataragutera.

KASOPO.

Rwanda yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Imana nitabare

alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ni gutya abantu bapfa bagashira amahanga arebera! Bkubu ingabo nunva ngo ni iza UN zaje gukora iki koko iyo zibona abantu bapfa bigeze aha? Bashishikajwe no kwisahurira congo gusa!

Byungura yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka