Ibihugu bihuriye ku ngabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye biteraniye mu nama mu Rwanda

Abayobozi baturutse mu bihugu bihuriye ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye EASF, bateraniye I Kigali mu nama y’iminsi ine igamije gusuzuma uburyo Ibihugu binyamuryango bihora byiteguye guhangana n’ingirane zirimo ibiza, guteza imbere ubufatanye, no kungurana ibitekerezo hashimangirwa uburyo bwiza bwo guhora biteguye.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe, intego nyamukuru yayo ni uguhuza ingamba zigamije guhangana n’ibibazo birimo ibiza ndetse n’ibyorezo byakwibasira Akarere mu gihe hari gutegurwa gahunda zifatika zo gushyira mu ngiro ingamba z’ibikorwa by’ubutabazi n’ibiza kamere (HANDS).

Mu izina ry’umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF, Col Claudien Bizimungu, wungirije umuyobozi w’urwego rushinzwe ibikorwa remezo mu ngabo z’Igihugu, yashimangiye uruhare rw’inama nk’iyo, avuga ko ari umusemburo ugamije gushyiraho urubuga rufite imbaraga mu bufatanye, kungurana ibitekerezo ndetse no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza.

Col Bizimungu yahamagariye abitabiriye iyi nama kurushaho kugira uruhare mu biganiro byagutse, guhanga udushya, ndetse no kumva neza intego y’inshingano bafite, ashimangira akamaro ko gukora hagamijwe kubaka akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gafite umutekano, kandi kihagazemo mu kwigira no kwishakira ibisubizo.

Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria NJEMA, Umuyobozi mu bunyamabanga be’Ingabo z’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, zihora ziteguye gutabara aho rukomeye yagaragaje bimwe mu bibazo bibangamiye Akarere bigahyira igitutu kuri guverinoma n’abaturage ndetse aboneraho gusaba ibihugu bigize uyu muryango kugira uruhare rugaragara mu bikorwa rusange bigamije kurengera abaturage mu Karere izi ngabo zibarizwamo ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Brig Gen (Rtd) NJEMA yongeye gushimangira ko EASF yiyemeje gukorana neza n’ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yunze Ubumwe, AU, ndetse n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bwayo bwo gukemura neza ibibazo.

Iyi nama iteraniye I Kigali, nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, aribwo u Rwanda rwahabwaga inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) mu nama yabereye I Nairobi muri Kenya, yahuje ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu byo muri aka Karere.
z

Kugeza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye EASF, zigizwe n’Ibihugu icumi birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka