Huye: Hemejwe ingano y’amande ku bakora amakosa atandukanye

Inama njyanama y’akarere ka Huye yateranye tariki 27/12/2012 yemeje amande azajya acibwa abakoze amakosa atandukanye kuva ku bakoresha umuhanda kugera ku muturage wo mu cyaro.

Abanyahuye batozwa kugira isuku. Ni yo mpamvu Kutambara inkweto bizajya bihanishwa amafaranga igihumbi naho gusangirira ku muheha cyangwa ku icupa bigatangirwa amande y’amafaranga igihumbi ku munywi n’ibihumbi bitanu kuri nyir’ugupima inzoga.

Abanyehuye kandi bagomba gutura heza, habarinda umwanda. Ni yo mpamvu kudapavoma inzu cyangwa kuyikurungira bizajya bitangisha nyira yo amafaranga ibihumbi bitanu, mu cyaro. Mu mujyi ho, udapavomye inzu ngo anayitere irangi azajya acibwa amande y’ibihumbi 10.

Kurengera ibidukikije ni ngombwa. Kudafata amazi kandi byangiriza abaturanyi. Ni yo mpamvu utabikoze azajya atanga amande y’amafaranga ibihumbi 20 mu mujyi, n’ibihumbi bitanu mu cyaro.

Abagize inama njyanama y'akarere ka Huye banasuzumye uko imisoro yifashe mu karere.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Huye banasuzumye uko imisoro yifashe mu karere.

Gutwara mu masashe atemewe bizahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi bitanu naho gucuruza no gucururiza mu masashe atemewe bitangirwe amafaranga ibihumbi 50.

Hari Abanyehuye batazi ko gukora inzoga zitemewe bizajya bitangirwa amafaranga ibihumbi 150, naho kuzigurisha bigatangisha amande y’ibihumbi 100, ibi byose bikajyana no kuzimena ndetse no kwamburwa ibikoresho byifashishwa mu kuzikora no kuzicuruza.

Tukivuga ibijyanye n’inzoga, kuzipima mu masaha atemewe bizajya bituma nyir’akabari acibwa amafranga ibihumbi 10, naho nyir’ukuzinywa acibwe ibihumbi bibiri.

Abantu bagomba kubaho batekanye, yemwe no mu ngo iwabo. Rero, urugomo mu ngo ruzajya ruhanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10 ndetse nyir’ukugoma ashyikirizwe polisi. Kudatabara umuturanyi na byo bizajya bitangirwa amande y’amafaranga ibihumbi bitanu.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko abana bose biga. Ni yo mpamvu gusibya umwana bizatuma nyir’ukumusibya atanga amande y’amafaranga igihumbi, kutamwandikisha ku ishuri cyangwa kurimukuramo byo bitangirwe amande y’ibihumbi bitatu.

Uzafatwa akoresha umwana imirimo ivunanye azatanga amande y’amafaranga ibihumbi 10. Ahari wenda aya mande areba n’abantu bakoresha abana batoya mu ngo.

Nyuma yo kwemezwa na njyanama, igisigaye ni uko byemezwa n’intara ni uko aya mande agatangira gushyirwa mu bikorwa.

Hashyizweho amande ku bangiza amatara, imikindo n’ubusitani

Iyo nama kandi yifuje ko uwangije itara ry’imitwe ibiri yajya ariha miriyoni ebyiri n’igice, uwangije itara ry’umutwe umwe we akariha miriyoni ebyiri n’ibihumbi 300.

Ibyo biciro byatafiwe ku biciro by’amatara yo mu muhanda igihe akarere kayaguraga.Umukindo utarareshya na metero imwe uzajya urihwa ibihumbi 50, uri hagati ya metero imwe n’ebyiri urihwe ibihumbi 150 naho usumba metero ebyiri urihwe amafaranga ibihumbi 300.

Nta bihano byari biriho ku bangiza amatara, imikindo n'ubusitani mu mujyi wa Butare.
Nta bihano byari biriho ku bangiza amatara, imikindo n’ubusitani mu mujyi wa Butare.

Uwangije inkengero z’umuhanda na we azajya acibwa ibihumbi 25 kuri m2. Uwangije ubusitani n’indabo byo ku muhanda na we azajya abyishyuzwa amafaranga ibihumbi 30 kuri m2 imwe. Uwangije itara riyobora imodoka (feu rouge) we azishyura miriyoni 15.

Kugeza ubu, i Huye nta matara ayobora imodoka arahashyirwa nyamara umujyi ugenda ukura. Umunsi aya matara yahageze rero, abatwara ibinyabiziga bazitonde kuko miriyoni 15 atari amafaranga makeya.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka