Huye: Amarimbi araza kujya na yo asoreshwa

Inama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye tariki 27/12/2012 yemeje kujya kishyuza amafaranga 3000 ku bashyingura mu marimbi rusange mu mujyi ndetse n’amafaranga 1000 mu cyaro.

Iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku iteka rya Perezida wa Repubulika ryo muri Nyakanga uyu mwaka rigena ko amahoro agomba gutangwa n’abashyingura aba ari hagati ya y’amafaranga 500 n’5000.

Mu gihe Akarere kataratanga isoko kuri rwiyemezamirimo uzajya wita ku irimbi (cyangwa amarimbi), uzajya ajya gushyingura wese azajya abanza yishyure aya mafaranga 3000 ku marimbi yo mu mujyi cyangwa amafaranga 1000 ku marimbi yo mu cyaro.

Ibisigaye, byaba gucukuza imva cyangwa kuyubakira bizajya bikorwa na ba nyir’umuntu ushyingurwa.

Igihe Akarere kazaba katanze iri soko ryo kwita ku irimbi, dore ko biri mu byo gateganya, rwiyemezamirimo uzaba yahawe isoko ni we uzajya yishyura aya mahoro, kuko na we azajya aba afite ayo yishyuje abaje gushyingura.

Kubera kandi ko byagaragaye ko muri rusange amarimbi rusange ari mbarwa, hemejwe ko hazashakwa aho aba mu mirenge n’utugari. Ibi ni byo bizafasha abaturage kudashyingura ababo mu rugo kandi hariho itegeko ribibuza.

Na none kandi, kubera ko aho amarimbi yitabwaho na ba rwiyemezamirimo hari amafaranga asabwa abaje gushyingura, dore ko icyo gihe rwiyemezamirimo ari we ukora ibisabwa byose, hemejwe ko mu marimbi hazagenwa ibyiciro abantu bashyinguramo bitewe n’amikoro bafite.

Ku bw’ibyo rero, hazabaho ahashyingurwa abantu bafite amikoro ahagije, ahashyingurwa abafite amikoro aringaniye ndetse n’ahashyingurwa abakene.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka