Huye: Abanyakinazi bishimiye ko babaye aba mbere mu kwesa imihigo

Umurenge wa Kinazi wesheje imihigo wari wahigiye ku rugero rwa 90% mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, byawuhesheje kuza ku isonga ry’iyindi Mirenge yo mu Karere ka Huye mu kwesa imihigo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013, abaturage bo muri uyu Murenge bishimiye ibyo bagezeho ku bw’iyo mihigo, banamurikirwa imihigo bazagenderaho muri uyu mwaka wa 2013/2014.

Vital Migabo Umunyamabanga nshingwabikorwa yagize ati: “Ibikorwa Umurenge wa Kinazi wahigiye ukanahigura ku rugero rushimishije, ahanini ni ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi.”

Yatanze urugero rw’uko nko ku gihingwa cy’imyumbati bari bateganyije kuzayihinga kuri hegitari zigera ku 1250, ariko ikaba yarahinzwe kuri hegitari zirenga 1330. Mu bworozi, umukamo ngo wariyongereye ugereranyije n’imyaka yashize.

Hari n’udushya uyu Murenge wazanye, harimo puberi (poubelles) zashyizwe hirya no hino (uhita ku muhanda azibona zimanitse ku biti) mu rwego rwo kurwanya umwanda, nk’uko yakomeje abitangaza.

Yongeyeho ko banashyizeho ibicumbi by’indangagaciro bikoze ku buryo ibishushanyo biriho bigaragaza ubuzima bw’Abanyakinazi, inka zikamwa zigaragaza ko uyu murenge ubamo aborozi n’uduseke tugaragaza ko bahinga bakeza.”

Naho mu byo uyu Murenge uteganya kuzakora mu mwaka wa 2013/2014, ngo harimo kubaka ibyumba by’amashuri, gukomeza kuzamura umusaruro ukomoka ku gihingwa cy’imyumbati hahingwa hegitari zigera kuri 520 n’ibindi.

Kayiranga Muzuka Eugène, umuyobozi w’Akarere ka Huye wari waje kwifatanya n’abanyakinazi muri ibi birori, yababwiye ko ari byiza kwishimira ibyagezweho, ariko hakanashyirwa ingufu mu guharanira ko bitasubira inyuma.
Muri uyu muhango w’imurikabikorwa, umurenge wa Kinazi wanahembye abantu batandukanye bawufashije kuza ku isonga ry’indi Mirenge.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka