Hateguwe rugendo rwo gushimira ingabo z’igihugu rwiswe Asante Sana Jeshi

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yo kwibohora, ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Umuryango w’Abahoze ari abayobozi b’abanyeshuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru “Action For Change Initiative” wateguye urugendo rwo gushimira ingabo z’igihugu rwiswe “Liberation Walk – Asante Sana Jeshi.”

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30/6/2014, Action For Change Initiative yagetuye ibirori byo gushimira ingabo z’igihugu, kubera ubutwari bwazo mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ingabo z’igihugu zongera gushimirwa kandi kuba zikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga umutekano haba imbere mu gihugu no hirya no hino ku isi.

Icyo gikorwa kirabimburirwa n’Urugendo “Liberation Walk - Asante Sana Jeshi” rutangirira ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko saa kumi rusorezwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro.

Perezida Kagame niwe wari uyoboye ingabo zabohoye u Rwanda.
Perezida Kagame niwe wari uyoboye ingabo zabohoye u Rwanda.

“Harakurikiraho igitaramo cyiswe “Inkera y’Urugamba” aho urubyiruko n’abandi bacyitabira basangizwa amateka y’u Rwanda. Tuzifatanya kandi n’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye. Ni umwanya wo gushimira ingabo z’igihugu ibyiza zatugejejeho n’ubu kandi bigikomeza,” Komezusenge Daniel Umuyobozi wa Action For Change Initiative.

Komezusenge atangaza kandi ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka ari gahunda izagirira akamaro urubyiruko, igihugu n’isi muri rusange, kuko kigamije iterambere.

Muri iki gitaramo, uretse ibiganiro biteganyijwe bikubiyemo amateka y’u Rwanda n’urugamba rwo kwibohora, abacyitabira barataramana na S. Sergeant Robert, Impala, Mariya Yohana na Tuyisenge Intore, Abanyarwanda bakaba basabwa kucyitabira ari benshi.

Action for Change Initiative, ni umuryango utegamiye kuri Leta, ugizwe n’abahoze ari abayobozi b’abanyeshuri muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda. Kubera uruhare rwabo mu bikorwa byubaka igihugu byakorwaga n’abanyeshuri bari bahagarariye, byabaye ngombwa ko bitagarukiraho, kugira ngo bahuze imbaraga n’ibitekerezo mu iterambere ry’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka