Haracyagaragara icyuho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire - MIGEPROF

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko mu bigo bya Leta, iby’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, hakigaragaramo icyuho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuko hari intambwe itaragerwaho.

Bavuga ko hakiracyagaragara icyuho mu kwimakaza ihame ry'uburinganire
Bavuga ko hakiracyagaragara icyuho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire

Nubwo u Rwanda nk’Igihugu kimaze kugera heza ku ruhando mpuzamahanga mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kubera ko ibipimo mpuzamahanga bya World Economic Forum byo muri 2023 bigaragaza ko ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia, rukaba ku mwanya 7 ku Isi n’amanota 80.5%, ariko ngo ntabwo bakwiye kwishimira ko ariho bakagombye kuba bari.

Ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye, yaba ibya Leta cyangwa ibitari ibyayo, kuko bavuga ko hakigaragara umubare w’abagabo ukiri hejuru ugereranyije n’abagore.

Mu rwego rwo kuziba icyuho kikigaragara muri izo nzego, ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, MIGEPROF yatangiye igikorwa cyo gusakaza imirongo ngenderwaho, yafasha abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye, mu kwinjiza ihame ry’uburinganire mu byo bakora ndetse n’uburyo babikora.

Ni imirongo ikubiyemo intambwe eshanu, buri rwego rushobora gukoresha kugira ngo ruse n’urwifata ifoto, yerekana uko bahagaze mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire, zikanafasha kuba bagena urugendo bagiye gukora mu gihe runaka, kugira ngo babe bateye intambwe.

Umuyobozi Mukuru ushinze uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri MIGEPROF, Silas Ngayaboshya, avuga ko icyuho gihari kitakwitirirwa umuntu cyangwa ikigo, ahubwo ngo intambwe itaragerwaho ijyanye n’aho bari nk’Igihugu.

Ati “Ni byo koko tuvuga ko tugeze heza, ariko si ho twishimira ko twakagombye kuba turi, ntabwo tucyigereranya n’abandi ngo wenda turi aba kabiri muri Afurika, ahubwo duhanganye n’ibibazo byacu ubwacu bijyanye n’ubusumbane bushingiye ku gitsina bugihari. Icyo rero turimo guhangana na cyo, ni ukuvuga ngo Ni iki twakora kugira ngo twihute tugana ku kugera ku buringanire busesuye.”

Silas Ngayaboshya
Silas Ngayaboshya

Umukozi ushinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire mu bikorwa by’imishinga yose ikorera muri UDCL, Julienne Mwiseneza, avuga ko mu rwego rw’ingufu umubare w’abagabo ukiri hejuru ugereranyije n’abagore, gusa ngo hari ingamba nyinshi zafashwe kugira ngo icyuho kikigaragara kiveho.

Ati “Iyi mirongo ngenderwaho izatuma turushaho kubona umurongo tugenderaho, kugira ngo tugabanye ibyo byuho byose byari bihari, ntabwo ari icy’abagore gusa mu rwego rw’ingufu, ndetse no mu zindi nzego harimo ibyuho byinshi, ku buryo iyi mirongo ngenderwaho izaba nk’itanga umurongo, kugira ngo tubone uko dukuramo icyo cyuho cy’ihame ry’uburinganire mu buryo bumwe.”

Samuel Camarade Amerika, ni umukozi mu ishami rishinzwe kubaka ubushobozi n’ubumenyi muri RDB, avuga ko imirongo ngenderwaho igiye kurushaho kubafasha kumva neza ihame ry’uburinganire.

Ati “Usanga abantu bumva ko uburinganire ari ibintu by’abagore gusa, ariko abagore bagize umubare munini mu gihugu cyacu, ubwo rero mu gihe twifuza kugera ku iterambere basigaye inyuma, nta kintu twageraho n’ubundi, kandi ari bo bagize umubare munini. Igihe dushaka guteza imbere Igihugu birasaba ko ntawe usigara inyuma.”

Bimwe mu bikwiye gukorwa bikubiye muri politiki ivuguruye y’uburinganire, ni ugukora ku buryo buri rwego rwinjiza ihame ry’uburinganire mu byo rukora n’uburyo rubikora, guteza imbere ubushobozi mu by’ubukungu mu bagore n’abakobwa, hibandwa no ku ifatwa ry’ibyemezo ku mikoreshereze y’uwo mutungo, kwibanda cyane ku rwego rw’uburezi, ubuvuzi n’urwego rwa gahunda zegereye abaturage, no gukora ku buryo imyumvire yubakwa mu muryango mugari ihinduka ku buryo bwihuse.

Abakozi mu nzego zitandukanye bitabiriye icyo kiganiro
Abakozi mu nzego zitandukanye bitabiriye icyo kiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi bayikuyeho. Imaze iki?
Ngo abagore bavuye mugikoni bahasiga ukugwingira.
Yo na commission y’umurimo ntacyo zimaze pe. Bazisenyera ahandi. Imwe ikajya Minaloc indi igaha ingufu CESTRAR.

cyuma yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka