Guverineri Kayitesi arasaba abacukuzi bemewe kutagura amabuye y’abahebyi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abacukuzi b’amabuye y’agaciro babiherewe ibyangombwa, kutagura amabuye acukurwa n’abiyita abahebyi babikora mu buryo butemewe n’amategeko, akabibutsa ko batayaguze ubwo bucukuzi butemewe bwahagarara.

Guverineri Kayitesi yavuze ko abakora ubucukuzi bwemewe batiza umurindi abahebyi n'abanyogosi
Guverineri Kayitesi yavuze ko abakora ubucukuzi bwemewe batiza umurindi abahebyi n’abanyogosi

Guverineri Kayitesi avuga ko usanga hirya no hino mu dusantere tw’ubucuruzi, abagura ayo mabuye baba basanzwe banacuruza ibindi, nabo bakayagemura mu bacukuzi bemewe, kuko nta handi bayajyana ngo babone isoko.

Mu bikorwa byo gusura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, Guverineri Kayitesi yavuze ko Leta n’inzego zayo z’umutekano, ziteguye gufasha abacukuzi bemewe gutahura abiyita abahebyi, bihisha inyuma y’ubucukuzi bwemewe, bagacukura no bakagurisha amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Guverineri Kayitesi avuga ko batazakomeza gutegereza ko abiyita abahebyi bamenyekana, igihe cy’impanuka zihitana bamwe muri bo, nk’uko bikunze kugenda iyo ibirombe byagwiriye ababyinjiyemo mu buryo butemewe bakahaburira ubuzima.

Mu ijwi riranguruye, imbere y’abahagarariye Kompanyi zicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi, Guverineri Kayitesi yavuze ko amabuye y’agaciro atari ibirayi abantu bajyana ku isoko cyangwa ngo bashyire mu nkono bateke, bityo ko nta kabuza agurishwa mu buryo butemewe aba yanzuze mu bacukuzi bemewe.

Ababyeyi basabwe kubuza abana babo kujya mu bucukuzi butemewe
Ababyeyi basabwe kubuza abana babo kujya mu bucukuzi butemewe

Guverineri Kayitesi avuga ko abaturage bacumbikiye abo bahebyi, cyangwa abahebyi ubwabo bazwi n’abo baturanye, bityo ko bitumvikana ukuntu batamenyekana ngo bafatwe bakurikiranwe, hakanibazwa uko amabuye bacukura yagera ku isoko atanyuze mu makompanyi abyemerewe.

Agira ati “Nimugende mukore urutonde rwabo murutuzanire natwe ubuyobozi n’inzego z’ubuyobozi twiteguye kubafasha kubakurikirana, ariko tugomba kubamenya, ayo mabuye bacukura ataguzwe ntacyo yamara, kuko si ibyo kurya washyira mu nkono ugateka. Abayagurisha banyura kuri kompanyi zemewe kuyacuruza, kandi ntabwo twarwanya ubwo bujura tudafatanyije”.

Imwe muri Kompanyi ikora ubucukuzi muri Kamonyi igaragaza ko abacukuzi batemewe bazwi, kandi atari abo guhishira kuko ari bo bateza akajagari mu bucukuzi, ariko akavuga ko babaca mu rihumye bakabiba.

Agira ati “Ni byo rwose abo bahebyi barahari, n’abo bangiza gutyo barahari sinanatinya kubavuga kuko n’amazina yabo turayazi”.

Guverineri Kayitesi avuga ko mu Murenge wa Rukoma hamwe mu ho yasuye, bigoye ko hashira ukwezi hatumvikanye inkuru mbi ko ikirombe cyagwiriye abantu, ariko ko hari bigikorwa nabi mu bucukuzi kandi hari uburyo byakwirindwa, abantu bakunguka ntawe uhasize ubuzima.

Abaturage bashimye impanuro Guverineri yabagejejeho
Abaturage bashimye impanuro Guverineri yabagejejeho

Asaba ababyeyi bafite abana bajya mu bucukuzi butemewe biyita abahebyi, ko bakwiye gutanga ayo makuru abo bana bakaganirizwa, kuko guceceka bigenda bihererekanywa kugeza mu nzego z’abaturage n’abayobozi babo, kugera ku birombe bajya kwibamo ntawe utanze amakuru.

Agira ati “Na bariya bo ku Rwina usanga harimo abacuruza ibirayi banacuruza amabuye y’agaciro, abantu barebera ba Mutwarasibo, ba Mudugudu kugeza kuri ba nyir’ibirombe, cyabagwira ngo ubuyobozi bwananiwe kurinda abaturage”.

Guverineri Kayitesi avuga ko gukumira urupfu bigoye, ariko kurwishyira byo bishoboka kubyirinda abantu bafatanyije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka