Gukoresha abana byagabanutse kuva kuri 11% kugera kuri 1.1%

Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), irishimira ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye bavuye kuri 11.3% mu mwaka wa 2008, ubu bakaba basigaye gusa ku kigereranyo cya 1.1%.

Kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013, iyo Ministeri yatangaje politiki yo kurinda abana imirimo ivunanye, kugirango n’icyo kigero gisigaye kivanweho burundu.

Anna Mugabo, umuyobozi ushinzwe umurimo muri MIFOTRA yagize ati: “Nta kitarakozwe ngo mu gihe cy’imyaka itanu gusa, abana bakoreshwa imirimo mibi babe basigaye ari 1/10 cy’abayikoreshwaga mu mwaka wa 2008; ariko turashaka ko n’abo bake basigaye bagomba kwiga no kubona ubuzima bwiza bakareka gukoreshwa.”

Ubusanzwe Leta yajyaga irwanya imirimo ikoreshwa abana nta politiki igenderwaho, ariko ngo kuva ingamba zatangajwe, nta mwana ufite munsi y’imyaka 16 uzajya akoreshwa imirimo isa nk’uburetwa, cyangwa indi yose ivunanye kandi imubuza kwiga n’ubundi burenganzira, nk’uko Mme Anna Mugabo yasobanuye.

Mu gushyira mu bikorwa Politiki yo kuwanya imirimo ikoreshwa abana, MIFOTRA ngo izasaba abafatanyabikorwa bose kugaragaza ingamba zihamye, zirimo ko abaterankunga bagomba kwerekana umusaruro w’ibyo bakora, ndetse ko hakazajyaho za Komite zo kugenzura mu ngo no gutanga amakuru y’uburyo gukoresha abana byifashe.

“Turifuza ko niba wiyemeje kwigisha abana cyangwa gutanga ubundi bufasha, ugomba kutwereka ibyagezweho nk’uko uba warabyiyemeje.
Kandi abantu bamenye ko gukoresha abana bihanwa n’amategeko, uzagaragara rwose amenye ko agomba kubiryozwa”- Anna Mugabo.

Mme Anna Mugabo wo muri MIFOTRA aganira n'abanyamakuru.
Mme Anna Mugabo wo muri MIFOTRA aganira n’abanyamakuru.

Mu cyaro ngo abana bagaragara aho bakoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri, ndetse no mu buhinzi, mu gihe mu mijyi abana ngo bagaragara ko bakoreshwa akazi k’ububoyi cyangwa kurera abandi, ndetse no mu bucuruzi bw’ibyuma bishaje, bikusanywa bikongera gukorwamo ibindi bishya.

Ubukene, amakimbirane mu ngo, ibiyobyabwenge, kuba umwana yirera kubera ingaruka ahanini zituruka kuri Jenoside n’ibindi bibazo bitandukanye mu miryango, bigaragazwa na MIFOTRA ndetse n’Inama y’igihugu ishinzwe abana, ko ari zo mpamvu z’ingenzi zituma abana bakoreshwa cyangwa bakikoresha imirimo ivunanye.

Politiki yo kurwanya imirimo ikoreshwa abana inasobanura ko hakenewe kongera gahunda zo gukura abantu mu bukene, zimo Girinka, kuremerana, ubudehe n’izindi.

Iyi poliki isonura ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuko, ariko ko bitandukanye n’ikigero cyo kwemererwa gukora no gukoreshwa, aho umuntu ufite imyaka 16 y’amavuko yemererwa n’amategeko y’Igihugu cyangwa mpuzamahanga ko ashobora kwitabira umurimo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umwana w’umunyarwanda agomba kuba umutware aho gukoreshwa imirimo ivunanye, kuko agomba kwigishwa akigishwa uburere ndetse agahabwa ibyo akwiriye nk’umwana ubereye u rwanda

gael yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka