Gisagara: Kuba impunzi nta cyiza cyabyo ariko kandi si iherezo ry’ubuzima

Ubuhunzi ntabwo ari iherezo ry’ubuzima, ariko kandi nta byiza by’ubuhunzi, ari nayo mpamvu u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo rufashe impunzi zirurimo.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’ibiza n’impunzi madamu Séraphine mukanatabana, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, wizihirijwe mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara umurenge wa Mugombwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 kamena.

Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa zizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.
Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa zizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “One family torn away by war is too many” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga Umuryango umwe wavuye mu byawo kubera intambara ni mwinshi.

Impunzi ziba mu nkambi ya Mugombwa aho uyu munsi wizihirijwe, zashimye uburyo abayobozi baje kwifatanya nazo zinashima ubufasha butandukanye zihabwa burimo ibiribwa,amazi meza,n’amashuri y’abana babo ibi ngo bibagarurira ihumure ryo kumva ko hari ababazirikana n’ubwo ubuzima bw’ubuhunzi butoroha.

Minisitiri Seraphine Muakantabana arakomeza kwizeza impunzi ko leta izakomeza kuziba hafi.
Minisitiri Seraphine Muakantabana arakomeza kwizeza impunzi ko leta izakomeza kuziba hafi.

Ngamije Thomas umwe muri izi mpunzi ati “Kuva twagera muri iki gihugu ntako leta itagize ngo idufashe haba mu byo kurya, no mu buzima muri rusange, uyu munsi rero twishimye kubo baza kutureba, bitu tutiheba mu bibazo byacu tukumva ko hari abadutekereza.”

Umuyobozi wungirije w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR,Mathew Crinstil yashimye Reta y’u Rwanda kubwa hegitari zisaga 80 yatanze ngo zubakwemo inkambi ya Mugombwa ashimira n’abaturage bo mu murenge wa Mugombwa kubera ubuntu n’umuco bagaragarije impunzi bazakira.

Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi Mme Mukantabana Séraphine avuga ko u Rwanda rwizihiza uyu munsi runashima intambwe yatewe hakurwaho status y’ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda zahunze kuva muri 1959 kugera muri 1998, anasaba amahanga gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, kandi n’abanyarwanda bakabiha agaciro.

Avuga kandi ko hatirengagizwa na rimwe ibibazo izi mpunzi zihura nabyo, kandi ko ibibazo zagiye zigaragaza bitandukanye, bibonerwa umuti ku buryo burambye nk’uko bimeze ku banyarwanda muri rusange. Yasabye aba baturage kutiheba kuko ubuhunzi atari iherezo ry’ubuzima n’ubwo buba butoroshye.

Ati “Ibibazo byose ntibikemuka mu munota umwe koko, ariko kandi dukora uko dushoboye kuko icyo tugamije ni uko gahunda zose zifitiye akamaro abanyarwanda, cyane iz’uburezi, ubuvuzi, kurwanya ihohoterwa, imirire n’ibindi, zigere no kuri izi mpunzi kimwe n’abanyarwanda bose.”

Ni kunshuro ya 13 umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku mpunzi wizihizwa. Impunzi 6759 zikambitse muri iyi nkambi ya Mugombwa mu nyuma y’ubutumwa butandukanye bushima kuri uyu munsi, zansabye ko hakorwa ibishoboka amahoro akagaruka iwabo maze ubuzima bw’ubuzhunzi zirimo bukarangira zigatahuka.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuba impunzisibyizanibatahemurwababyaye.

Fulgence yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

yego rwose mubyeyi kuba impuzi si iherezo ryubuzima , imbere ni heza kandi ubugwaneza u rwanda rwereka impunzi ni ubumuntu butangaje bujye butwereka ko hanze aha hakiri abantu bazi icyo ikiremwa muntu aricyo, ibi bijye biha impunzi imbaraga zo kwihanga bakumvako imbere ari heza

mandela yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka