Gicumbi: 2012 isigiye abacururiza mu isoko rya Yaramba iterambere ry’amashanyarazi
Abaturage bo mu kagari ka Yaramba mu murenge wa Nyankenke, akarere ka Gicumbi bishimiye ko uno mwaka wa 2012 urangiye babonye amashanyarazi, kuko yabavanye mu mwijima w’icuraburindi anatuma bagera ku iterambere.
Charles Ndatima wogoshera muri ako gasantere atangaza ko mbere batarabona umuriro, yakoreshaga moteri agataha kare ariko nyuma yo kubona amashanyarazi bakora akazi bagataha saa Sita z’ijoro.
Si ukubazanira iterambere gusa ahubwo bafite n’umutekano usesuse, kuko mbere batahaga bwije, bagataha bakambakamba batinya ko baza kugwa, bashakisha inzira ariko ubu bataha ku mugaragaro, nk’uko umusaza Aloys Sentabyo abitangaza.
Kuri aka gasantere usanga abaturage batakigira ikibazo cy’aho bakura umuriro wa terefone, kuko bafite na za terevisiyo bakareba amakuru, bakumva radiyo bitandukanye na mbere basabwaga kugura amabuye ya radiyo, nk’uko bakomeza babitangaza.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Stanislas Kagenzi, asanga abaturage nibava mu mibande bagatura mu midugudu kugira ngo begere ahacishijwe ayo mashanyarazi nabo abagereho bizaborohera.
Abasaba kuyafata neza birinda kwangiza insinga z’amashanyarazi, bakirinda no gutema ibiti ngo bajye kubicana no kwangiza amapoto bakabifata neza bakabirinda n’ababyangiza kugira ngo bakomeze gutera imbere.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari uturere turi Serieux nka Gicumbi,aliko hari n’abandi duheruka baza kwiyamamaza nka Gasabo,aho witwako uri mumujyi aliko bakabeshya amashanyarazi abaturage bagaheba.Aho bijeje abaturage ba Gikomero- Rutunga kuba babonye amashanyarazi muri 2012 none urarangiye amaso yaheze mukirere.Abaturage ba Rutunga bo nibo batoye na Mayor wa Gasabo kuko ariho yiyamamarije,bibaza niba abizirikana.