Gereza ya Nyanza ni icyitegererezo mu birebana n’isuku - Amb. Munyabagisha

Ubwo umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umutekamo mu gihugu, Ambasaderi Munyabagisha Valens, yasuraga gereza ya Nyanza tariki 2/11/2013 yagaragaje ko isuku yaho n’abaho ikwiye kuba yafatwaho icyitegererezo.

Ibi Amb. Munyabagisha Valens yabigarutseho mu ijambo yavugiye muri iyo gereza ya Nyanza nyuma yo kuyisura ahereye ahafungiye abagororwa 8 boherejwe n’urukiko rwihariye rwa Sierra Leone ngo baze kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda ndetse no gusura abandi bafungwa batandukanye bafungiye muri iyo gereza.

Mu mvugo ye ishima yagize ati: “Muri iyi gereza abahafungiye bigaragara ko bakurikirana neza gahunda za Leta kandi bafite ikinyabupfura nta kintu cyanshimishije nko gusanga bafatanya muri gahunda zose”.

Amb. Munyabagisha Valens mu kiganiro n'imfungwa n'abagororwa ba gereza ya Nyanza.
Amb. Munyabagisha Valens mu kiganiro n’imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyanza.

Izo imfungwa n’abagororwa yasuye muri gereza ya Nyanza yanazihaye ikiganiro kizihamagarira gukomeza gufatanyiriza hamwe zishakira umuti ibibazo bizireba.

Azisobanurira iby’ubwo bufatanye mu kwikemurira ibibazo yatangaje ko umuntu uturutse hanze y’urugo nta bibazo yashobora gukemura nk’uko ba nyir’ubwite babyikemurira.

Muri icyo kiganiro yanagarutse kuri amwe mu mateka mabi u Rwanda rwagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda avuga ko igihugu kidakwiye kongera kuyagira ukundi.
Ati: “Muri mwe nta muntu uyobewe uburyo abatutsi bishwe muri jenoside babahora ubwoko batihaye rero ni ibyo gukomeza kwamagana turwanya ayo mateka mabi”.

Yifashishije urugero yavuze ko mu myaka ya 1993 Perezida Ndadaye yishwe mu gihugu cy’u Burundi bigatuma n’Abatutsi bari mu Rwanda bicwa kandi nta ruhare bari bafite mu yicwa ry’uwo perezida.

Ubwo abashyitsi binjiraga muri gereza ya Nyanza kujya kuganira n'abayifungiyemo.
Ubwo abashyitsi binjiraga muri gereza ya Nyanza kujya kuganira n’abayifungiyemo.

Kimwe n’izindi ngero zitandukanye yagiye abaha yabasabye gukomeza kugira ubumwe kandi bagaharanira ko u Rwanda rutasubira inyuma mu iterambere rumaze kugeraho kandi rugikomeje.

Bimwe na bimwe byabajijwe mu izina ry’imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza bishingiye ku mategeko yabisubije avuga ko mu bihe bya vuba aha ngaha byose bizaba byashakiwe umuti bigakemurwa mu buryo bwa burundu.

Ambasaderi Munyabagisha Valens uruzinduko nk’uru rwo gusura amagereza yaruhereye muri gereza y’akarere ka Huye tariki 1/11/2013 n’uko umunsi ukurikiyeho arukomereza muri gereza y’Akarere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka