Gasabo: Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR rwaremye inshike za Jenoside

Urugaga rw’abagore bikorera rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo, rwatangije ikigega cyo gufasha incike 28 zabaruwe muri aka karere za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki kigega cyafunguriwe konti muri banki ya Zigama CSS bashyizeho miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bizeza ko inkunga yabo itazigera ihagarara, nk’uko Perezidante w’uru rugaga Assoumpta Kabanyana yabitangaje batagizaga iki kigega, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 4 kamena 2015.

Senateri Gakuba yerekana sheki bageneye aba bakcuru n'abasaza.
Senateri Gakuba yerekana sheki bageneye aba bakcuru n’abasaza.

Yagize ati “Dutekereza iki kigega twifuzaga guca iryo zina iyo umuntu abonye aba bantu ngo ni incike. Duteneye ko ababyeyi bacu batongera kwitwa iryo zina (Incike), dukeneye ko batanga ubuhamya ko bishimye. Tuzabegera kandi icyo bifuza ni ukubasajisha neza.”

Mu karere ka Gasabo habarurwa incike zigera kuri 28 ari nazo iki kigega kizafasha.
Mu karere ka Gasabo habarurwa incike zigera kuri 28 ari nazo iki kigega kizafasha.

Visi Perezidante wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc, yatangaje ko n’ubwo habayeho igikorwa kiza cyo kubaremera, hakwiyeho no kubaho gahunda yo kujya babasura buri munsi, kugira ngo bamenye ibibazo bafite.

Ati “Twese tuba dufite inshingano zitandukanye ariko muri izo nshingano mureke twongeremo gusura bano babyeyi.”

Bagenewe n'impano n'abazajya babitaho umwe ku wundi.
Bagenewe n’impano n’abazajya babitaho umwe ku wundi.

Iki gitekerezo cyaje ubwo akarere ka Gasabo kibukaga ku nshuro ya 20, aho hagaragaye ikibazo k’incike zitabayeho neza kandi zikabaho mu bwigunge. Amafaranga azajya nyuzwa muri iki kigega niyo bazajya bifashisha, banayakoreshe mu mishinga ku bayifite.

Aba bakecuru bishimiye kongera gususurutswa kuko banasangiye amafunguro y'umugoroba.
Aba bakecuru bishimiye kongera gususurutswa kuko banasangiye amafunguro y’umugoroba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka