Gakenke: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana

Umusore witwa Manirarora Faustin wo mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu cyuho arimo asambanya umwana ahita atabwa muri yombi.

Mu ma saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarungu, Akagari ka Kamubuga mu Murenge wa Mubuga, batunguwe no kumva urusaku rw’umwana w’umukobwa warimo atabariza mu gashyamba, bahurura bagiye kureba ibimubayeho, mu kumugeraho basanga Manirarora arimo amusambanya ku ngufu.

Uwo mwana w’imyaka irindwi wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, bivugwa ko ubwo yari mu nzira avuye kuvoma, aribwo yahuye n’uwo musore, aramuhagarika atangira amushukisha igiceri cy’amafaranga ijana ngo akigure bombo, mu kumuhakanira ahita amufata ku ngufu.

Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uwo mwana uri mu bahageze bikiba, yagize ati: “Umwana yaratabaje, abatuye hafi y’agashyamba uwo musore yamufatiyemo ku ngufu bumvise ari ijwi ry’umwana birukirayo bakeka ko yaba ari nk’umuntu uri kumunigiramo, mu kuhagera basanga arimo kumusambanya”.

Ati “Ayo mahano yadutunguye dore ko n’ibintu nk’ibyo hano muri aka gace twaherukaga kubyumva cyera nko mu myaka 20 ishize. Uyu musore yahemukiye umwana ahemukira ababyeyi be, mbese ni ibintu biteye agahinda. Twifuza ko bamukanira urumukwiye kandi n’igihe cyo kuburana bakazamuzana hano, mu ruhame aho yakoreye icyaha, n’abandi bakaboneraho isomo ryo kudahirahira ngo babyishoremo”.

Ngo ubwo abaturage bamaraga kumufatira mu cyuho, uwo musore yagerageje kubaha amafaranga ngo bamukingire ikibaba, bo baranga bamubera ibamba ahubwo bahitamo gutabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ziramufata zimuta muri yombi aho afungiwe kuri Stion ya Polisi ya Gakenke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza wemereye Kigali Today iby’itabwa muri yombi ry’uyu musore, agira ati “Ukwekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yahise afatwa ubu ari gukurikiranirwa kuri Station Police Gakenke, mu gihe umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho. Aba agomba gusuzumwa, agakorerwa ibizamini ndetse agahabwa n’imiti yabugenewe hamwe no gukomeza kumuhumuriza”.

Yunzeo ati “Dukangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kuko ntibikwiye kumva cyangwa kubona umwana uri muri kiriya kigero agenda mu muhanda wenyine mu masaha ya nijoro. Ababyeyi ibyo baba bakwiye kubyirinda igihe hari nk’icyo bakeneye kiri hanze y’urugo bakigirayo, cyangwa bagatuma umuntu mukuru”.

Abazi uyu musore bavuga ko kenshi akunze kugaragara yasinze, binakekwa ko no muri uko gusambanya uwo mwana ku ngufu, yaba yari yanyweye ibiyobyabwenge.

SP Mwiseneza aburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi, ko bakwiye kubireka kuko biri ku isonga mu bikurura ibibazo nk’ibi.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’uwo babona afite imyitwarire idahwitse, kuko bifasha mu gukumira icyaha.

Ati “Abantu nk’abo bijandika mu nzoga n’ibiyobyabwenge bibatesha umurongo muzima, akenshi abaturage baba babazi. Ni byiza ko abantu babagaragaza hakiri kare, hakabaho kubigisha kandi dufite ingero za benshi bagiye babireka nyuma yo kwigishwa no gusobanukirwa byimbitse ingaruka byabagiraho bo ubwabo n’umunryango nyarwanda muri rusange”.

Ati “Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko, dusaba buri wese kudahishira abafite imigambi nk’iyo yo kwangiza umwana. Inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye guhana zitajenjekeye umuntu wese wabifatirwamo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gakenke uriya mudugudu wa rungu na mubuga ntibibamo pe

Ukurikiyimfura yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Birababaje cyane gusa ubuyobozi bugerageze bwegere urubiruko baganirizwe nabo bajye batangira amakuru ku give kuko hari ababura uko batanga ibibazo byabo bitewe naho bavuka cyangwa se ababayobora

UMUHIRE David yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka