Gakenke: Babonye abakozi bashya bashinzwe imicunghire y’ubutaka mu mirenge

Abakozi bashya bashinzwe imicungire y’ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu mirenge yose igize akarere ka Gakenke barahiriye gutangira imirimo yabo, yo gufasha abaturage mu bibazo byose bijyanye n’ubutaka.

Mu ndahiro batanze kuri uyu wa gatanu tariki 5 kamena 2015, bafite inshingano zo gufasha abaturage kugabanya ingendo n’amafaranga batakazaga bajya ku karere bitazongera kubaho kuko bazajya babikorera iwabo mu mirenge.

Abakozi bashya bashinzwe imicungire y'ubutaka, ibikorwaremezo ndetse n'imiturire mu mirenge bagiye gufasha abaturage ku bibazo byagaragaraga mu butaka.
Abakozi bashya bashinzwe imicungire y’ubutaka, ibikorwaremezo ndetse n’imiturire mu mirenge bagiye gufasha abaturage ku bibazo byagaragaraga mu butaka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke muri serivise zijyanye n’ubutaka bwemeza ko aba bakozi uko ari 17 baje bakenewe kuko hari byinshi bagiye gufasha abaturage mu mirenge kuburyo ibyo bakeneraga ku karere byose bizajya bikorerwa mu mirenge yabo.

Umuyobozi w’agateganyo w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Gakenke Augustine Murenzi Nyonga, yasobanuye ko hari imirimo myinshi bazakora yakorwaga n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge, ku buryo kubifatanya n’inshingano ze z’ubuhinzi bitamworoheraga ariko kuva habonetse ababishinzwe by’umwihariko bikaba haricyo bizatanga.

Ati “Byakorwaga ariko inshingano zose kurwego rw’umurenge zabaga iz’umukozi ushinzwe ubuhinzi, ushinzwe ubuhinzi rero kumubaza ibi bintu byose ukongeraho n’ibyubuhinzi hamwe n’iby’amakoperative nk’umuntu umwe byari imvune, mubyukuri ntabwo byakorwaga neza akaba ariyo mpamvu twagize amahirwe bakaba bazadufasha.”

Bamwe mu bakozi barahiriye gukora imirimo yabo basobanura ko uretse kuzafasha abaturage muri gahunda zose bakeneye zijyanye n’ubutaka, bagiye no kubakangurira gutura neza bakanibanda ku gufata neza ibikorwaremezo byakozwe kandi naho bikenewe bakahakorera ubuvugizi.

Boneur Clement Banamwana yashinzwe imicungire y’ubutaka ibikorwaremezo n’imiturire mu murenge wa Muhondo, asobanura ko ingamba bafite ar’ukugirango bafashe abaturage ku bibazo byagaragaraga mu butaka kuburyo n’abatarabona ibyangombwa byihutishwa.

Ati “Ingamba dufite n’ukugirango dufashe abaturage, ibibazo byagaragaraga mu butaka, abatarabona ibyangombwa kubyihutisha kuko impamvu iyi myanya yagiyeho ni ukugira ngo abaturage bareke gukora ingendo nyinshi bajya ku karere kandi bahahurira ari benshi kugirango bagabanuke babone n’umwanya wo gukora akandi kazi kandi noneho tunibanda ku bikorwa remezo ibyakozwe tubifata neza.”

Fidel Dusingizimana washinzwe imicungire y’ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu murenge wa Muyongwe, asobanura ko uretse kuzafasha abaturage muri serivise z’ubutaka bafite n’inshingano zo kubashishikariza gutura neza kugirango babashe kugerwaho n’ibikorwa remezo.

Ati “Icyo tugiye gufasha abaturage n’ukubafasha gucemura ibibazo by’ubutaka, twamara kubafasha ibibazo by’ubutaka tukabafasha kubatuza ku midugudu neza hahandi bazabasha kugera kubikorwa remezo kuburyo bworoheje nkazabafasha uko bikwiye kuko nd’imbata y’abaturage muri rusange.”

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baje bakenwe bityo tubifurije akazi keza maze bazarangize neza inshingano bahawe

hoziya yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka