Gakenke: Abanyarwanda 47 birukanwe muri Tanzaniya bagiye gushakirwa ubufasha

Abantu 47 bakomoka mu Karere ka Gakenke birukanwe na Leta ya Tanzaniya mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka hari gahunda yo gusuzuma ubufasha bakeneye ngo babugezweho mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yatangarije Kigali Today ko Abanyarwanda bo mu miryango 13 batahutse bacumbitse mu miryango yabo, bagasubiye mu masambu yabo uretse abasaza babiri bari barayagurishe.

Iyi miryango ikomoka mu mirenge ya Nemba, Kamubuga, Karambo, Rusasa, Cyabingo, Mugunga na Rushashi, umubare munini bari munsi y’imyaka 35 bakeneye ubufasha butandukanye burimo kwivuza, kwiga n’inkunga yo guheraho ngo basubire mu buzima busanzwe.

Kuri iki, umuyobozi w’akarere we yavuze ko bateganya kujya kubasura bakareba ibyo bakeneye kuko imfashanyo bahawe bakinjira mu Rwanda yashize.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias.

Yagize ati: “ ubu turimo guteganya kujya kubasura kuko hari imfashanyo bari bahawe bakigera mu Karere ka Kirehe kuko iyo mfashanyo isa n’iyashize, turagira ngo muri iyi minsi tujyeyo turebe ibyo bakeneye, turebe niba hari abakeneye mitiweli; turebe niba hari abakeneye kwiga…”.

Ngo nta mpungenge abana bagikeneye kwiga zabasha kwiga nubwo bashobora kuba batazi ikinyarwanda kuko bazi icyongereza n’amasomo mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza yigishwa mu cyongereza, ikinyarwanda bazakiga buhoro buhoro; nk’uko Nzamwita yakomeje abishimangira.

Umukozi w’akarere ushinzwe kurengera abatishoboye, Nyirasikubwabo Aurelie asobanura ko bari gushaka aho bakomaga mu baterankunga batandukanye bafite mu karere kugira ngo babafashe kubagoboka nabo basubire mu buzima busanzwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka