Gabiro: Abagize inteko imitwe yombi bari mu mwiherero ku nsanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda”

Abagize inteko ishingamategeko umutwe wa sena n’uw’abadepite kuri uyu wa 29 Ukwakira 2013 bagiye mu mwiherero w’iminsi itatu mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu karere ka Gatsibo, mu rwego rwo kugira ngo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” na bo bayigire iyabo.

Ibi bibaye nyuma y’uko ihuriro Unity Club ry’abagize guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo, ritangije gahunda yiswe “Ndi Umunyarwanda”, ubwo nabo bari mu mwiherero watangiye tariki 11 Ukwakira 2013 muri iki kigo cya Gabiro.

Uyu mwiherero uhuza Abasenateri n’Abadepite, uje mu rwego rwo kugira ngo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi nabo bayisobanukirwe, bayigire iyabo, babone kujya kuyisobanurira abaturage, kuko n’ubundi ari intumwa zabo nkuko bitangaza na Habimana Augustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho no guhuza abaturage n’Inteko Ishinga Amategeko.

Inama ya Gatandatu yahuje abari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abafasha babo, bibumbiye muri Unity Club, yabereye i Gabiro kuva kuwa 11 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2013, ku nsanganyamatsiko “Ndi Umunyarwanda” yari ihuje abagera kuri 300, ikaba yarasojwe abayitabiriye bemeranyijwe ko iyi gahunda bagiye kuyigira iyabo aho bakorera hose.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka