Dore uko umwe mu bunganira Rusesabagina yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda (Video)

Ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubiligi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.

Uyu munyamategeko w’imyaka 62 yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho arenze ku mategeko akajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina kandi nta burenganzira abifitiye.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka Lt. Col Regis Gatarayiha avuga ko Vincent LURQUIN yinjiye mu Rwanda tariki 16 Kanama ahabwa visa yo gusura y’iminsi 30, ariko ku itariki ya 20, Lurquin agaragara mu rukiko nta burenganzira abifitiye ndetse nta n’icyangombwa (work permit) afite.

Irebere muri iyi video uko yurijwe indege agasubizwa iwabo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoz kuduha amakuru

ERIC yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Yarakwiye guhanwa

sharom yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Hhhhh iki kivieux kibeshye kuGihugu rwose. Nigitahe amahoro

qweeb yanditse ku itariki ya: 22-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka