Cyanika: Guta indangamuntu byabaye nk’icyorezo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, butangaza ko muri uwo murenge hakunze kugaragara ikibazo cy’abantu benshi bata indangamuntu bakajya kwaka ibyemezo bizisimbura kuburyo bimaze kuba nk’icyorezo.

Mu minsi y’akazi buri gitondo ku murenge wa Cyanika haba hari abantu benshi biganjemo abasore baje kwaka ibyangombwa bisimbura irangamuntu bavuga ko iyo bari basanganywe bayitaye.

Ni ikibazo gikomeye cyafatiwe ingamba kuko biba bitazwi neza niba abo bantu koko barataye indangamuntu zabo; nk’uko ubwo buyobozi bubihamya; nk’uko bisobanurwa na Nkanika Jean Marie Vianney uyobora umurenge wa Cyanika.

Bishoboka ko abo bantu baba baka ibyangombwa bisimbura indangamuntu nyamara bazifite, wenda ziri gukoreshwa mu bindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, nko kwambutsa abantu badafite ibyangombwa n’ibindi. Dore ko umurenge wa Cyanika uturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Kongo ndetse na Uganda; nk’uko Nkanika akomeza abisobanura.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanika bavuga ko hari impamvu zimwe na zimwe zirimo n’ubusinzi zituma abantu benshi bo muri uwo murenge babura indangamuntu zabo.

Ngo bamwe mu basore bajya mu tubari two muri uwo murenge bakanywa bagasinda noneho bajya gutaha ntibishyure bigatuma ba nyir’akabari bafatira indangamuntu zabo kugira ngo bazazibahe ari uko bamaze kubishyura.

Hari igihe ba nyir’izo ndangamuntu batajya kuzifata kubera kubura amafaranga yo kwishyura, bagahita bigira inama yo kujya ku murenge kwaka icyemezo gisimbura indangamuntu bavuga ko bayitaye.

Abandi bo bavuga ko abakunze kubura indangamuntu zabo ari abakora forode ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Kuri uwo mupaka hakunze kugaragara insoresore nyinshi zambutsa abantu bitemewe n’amategeko babajyana muri Uganda cyangwa babakurayo. Abenshi muri abo bantu baba bagiye gukora forode.

Abo bakora forode cyangwa izo nsoresore hari igihe bahura n’abashinzwe umutekano bakiruka indangamuntu zigatakara cyangwa se abo bashinzwe umutekano bakazibaka kugira ngo nibajya kuzifata ku buyobozi bazahite batabwa muri yombi.

Abo batswe indangamuntu zabo batinya kujya kuzifata maze nabo bagahita bihutira kujya ku murenge gushaka icyemezo gisimbura indangamuntu nabo bavuga ko bayitaye.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga bashyizeho gahunda yo kujya babanza gushishoza bakareba niba uwaka icyangombwa gisimbura irangamuntu, yarayitaye koko.

Akomeza avuga ko bazakora ibyo kugira ngo hatazagira uwaka icyangombwa gisimbura indangamuntu nyamara asanzwe ayifite, wenda iri gukoreshwa mu bindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka