Congo na MONUSCO babujije aba FDLR 27 gutaha

Abasirikare 27 ba FDLR bashaka gutaha mu Rwanda kuva tariki 14/10/2013 babujijwe gutaha n’ubuyobozi bwa Congo na MONUSCO. Muri aba harimo 25 bafungiye mu kigo cya MONUSCO naho abandi babiri bari mu maboko ya FARDC.

Muri abo babiri bari mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ; umwe yitwa Col. Bembabahizi Ferdinand ufungiye Bukavu ndetse na Capt Karege Tumusifu wafatiwe Goma yerekeza ku kigo cya MONUSCO akaba afungiye muri gereza y’abasirikare iba Bweramana.

Hari amakuru avuga ko abafashwe na MONUSCO bafashwe ku itegeko ryatanzwe n’umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, wavuze ko bagomba kumutegereza akabanza agahura n’abarwanyi ba FDLR bashaka gutaha.

Ishami ry’umuryango wa bibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo MONUSCO, rivuga ko rihangayikishijwe n’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo nyamara abarwanyi ba FDLR bavuga ko batoroherezwa gutaha bahereye ku minsi irenga ibyumweru bibili bamaze mu kigo cya MONUSCO.

Amakuru ubuyobozi bwa MONUSCO bwashyize ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 24/10/2013, avuga ko imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo ikoresha abana mu gisirikare aho umutwe wa Mai Mai Nyatura ushinjwa kwinjiza mu gisirikare abana 190 naho umutwe wa M23 ugashinjwa kwinjiza mu gisirikare abana 124.

Umutwe wa FDLR ushinjwa kwinjiza mu gisirikare abana bagera 137, aya amakuru akaba yemeza na bamwe mu barwanyi bataha mu Rwanda bavuga ko bashyizwe mu gisirikare cya FDLR bafite imyaka 14, abenshi bakavuga ko nubwo baba mu mashyamba babwirwa kuzatera u Rwanda ngo ntibaruzi kuko abataragiye ari abana bavukiye muri Congo.

Raporo ya MONUSCO igaraza ko kuva Mutarama 2012 kugera 31 Kamena 2013 abana bagera1000 bashyizwe mu gisirikere ku ngufu muri Kivu y’Amajyaruguru.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka