Burera: Polisi n’Ingabo batangije gahunda yo kubaka ingo mbonezamikurire z’abana bato

Polisi ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda batangiye kubaka Ingo Mbonezamikurire z’abana bato mu Turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, bituma abaturage bakomoza ku rugendo rw’iterambere ry’imibereho myiza bakesha izi nzego, kimwe n’izindi zishinzwe umutekano bifatanya muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

Urugo mbonezamikurire rw'abana bato DCGP Ujeneza n'abandi bayobozi bafatanyije gutangiza imirimo yo kubaka ruzaba rwuzuye mu mezi abiri ari imbere
Urugo mbonezamikurire rw’abana bato DCGP Ujeneza n’abandi bayobozi bafatanyije gutangiza imirimo yo kubaka ruzaba rwuzuye mu mezi abiri ari imbere

Mu Kagari ka Gitare Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, ni hamwe mu harimo kubakwa Urugo mbonezamikurire rw’abana bato, abaturage bitezeho ko ubwo ruzaba rwuzuye abana babo bazabona aho bakurikiranirwa bitabagoye.

Sibomana Pierre agira ati: “Hari abana bamwe byagoraga kugana ingo mbonezamikurire kubera urugendo rurerure, hakaba ubwo basibye abandi bakagerayo bacyerewe; ndetse ibyo bigatuma na bamwe mu babyeyi bahitamo kubagumisha iwabo, bakabura amahirwe y’ubumenyi”.

“Kuba Polisi n’Ingabo bararebye ukuntu icyo kibazo cyari kiduhangayikishije bakaba baje kutwubakira uru rugo mbonezamikurire, bigiye kutwunganira mu nshingano zo kwita ku mikurire n’imibereho yabo, bazakure bafite ubwenge bukangutse, ubwo bazaba bagiye mu byiciro bindi by’amasomo babyitwaramo neza”.

Uru rugo mbonezamikurire y’abana bato, ruri muri 15 zizubakwa mu Turere two mu gihugu. Ibyo bikaba bikubiye mu bikorwa byatangijwe ku wa gatanu tariki 1 Weururwe 2024, byo muri gahunda y’Ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza. Ni mu nsanganyamatsiko ishimangira ubufatanye bwa Polisi, Ingabo n’izindi nzego z’umutekano hamwe n’abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.

mwe mu nyubako mu zigize urugo mbonezamikurire rw'abana bato ruri kubakwa mu Mureke wa Kinoni mu Karere ka Burera
mwe mu nyubako mu zigize urugo mbonezamikurire rw’abana bato ruri kubakwa mu Mureke wa Kinoni mu Karere ka Burera

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, DCGP Ujeneza Jeanne Chantal, yakomoje ku ruhare rwa Polisi n’Ingabo by’u Rwanda mu kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage, muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, maze agaragaza ko ari urugero bakomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ati: “Izo ndangagaciro tuzikesha Perezida Paul Kagame, watangije urugamba rwo kubohora igihugu akanatanga icyerekezo cy’uburyo Ingabo z’u Rwanda bwazifunguriye kuba umusingi w’iterambere. Ibyo biri mu bituma zifata umwanya nk’uyu zigahuza imbaraga mu bikorwa nk’ibi bihindura ubuzima bw’abaturage, zigamije gukomereza muri wa murongo w’iterambere n’imibereho myiza bishyizwe imbere”.

Uku kubaka ingo mbonezamikurire z’abana batoya, bigendanye no kugabanya imbogamizi ababyeyi bagiraga zishingiye ku kutagira ahabegereye, abana babo birirwa bakitabwaho binyuze mu kubatoza umuco w’isuku, kwita ku mirire iboneye, gukurikirana imikurire yabo, gukangura ubwonko n’ibindi.

Afatiye urugero kuri uru ruri kubakwa muri Gitare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana Ingabire Assoumpta, yagaragaje ko ruzaziba icyuho cy’abana basaga 200 batari bafite ahabegereye babonera izo serivisi.

Abayobozi beretswe imiterere y'ukuntu urugo mbonezamikurire y'abana bato ruzaba rwubatse
Abayobozi beretswe imiterere y’ukuntu urugo mbonezamikurire y’abana bato ruzaba rwubatse

Kuva mu mwaka wa 2009 Ingabo z’u Rwanda zatangiza ibikorwa byitiriwe Ingabo, bizwi nka Army Week, ndetse n’ibyakurikiyeho bitangijwe na Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2010 bizwi nka Police Week, DCGP Ujeneza yagaragaje uburyo ari gahunda zafashije abaturage kwegerezwa ibikorwa remezo birimo ibiraro, amashuri, imihanda, inzu z’abatishoboye ndetse n’abahawe ubuvuzi.

Yanavuze ko amashanyarazi, amazi meza byafashije mu kuzamura ibipimo by’isuku n’isukura, abaturage bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, kandi berekwa uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya imirire mibi.

Ati “Byazamuye umuvuduko ndetse byubaka ubusabane hagati yacu n’izo nzego z’umutekano, ku buryo tutakibabona nk’abatinyitse ahubwo tubiyumvamo bikanaduha imbaraga zo gufatanya na bo, no kumva ko ari twe ba mbere dufite uruhare mu kwibungabungira umutekano no gusigasira ibyo twagezeho”.

Kuri DCGP Ujeneza asanga ntawe ukwiye kwemerera umuntu wese wahirahira ashaka gusubiza ibintu irudubi, dore ko bene nk’abo batagaragazwa nk’abashoza intambara y’amasasu gusa, ahubwo n’abangiza iby’abandi cyangwa n’ababyiba, na bo bafatwa nk’abahungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturage.

Mu gihe cy’amezi atatu iyi gahunda yihariye y’ubufatanye bwa Polisi n’Ingabo izamara, uretse Ingo mbonezamikurire z’abana bato zizubakwa, hazubakwa inzu 31 z’abatishoboye, abandi borozwe amatungo magufi asaga 800, kuvura abadafite ubushobozi, gukwirakwiza ibikorwa remezo nk’amazi meza n’amashanyarazi.

Morali yari yose
Morali yari yose

Hazubakwa ibiraro 13 byoroshya ubuhahirane, amwe mu mashyirahamwe aterwe inkunga, hatangwe n’ubwato bune ku baturage bo mu duce twegereye ibiyaga, habeho no gukomeza kwibukiranya inyungu yo kubungabunga umutekano no kwita ku isuku n’isukura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko imbaraga zihuriweho mu kwegera abaturage ari ibikorwa Polisi izakomeza gufatanya n’Ingabo ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu gukomeza kubungabunga iterambere ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka