Burera: Basanze umurambo w’uruhinja mu gihuru

Mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umurambo w’uruhinja abaturage basanze mu gihuru.

Ngo umurambo w’urwo ruhinja bigaragara ko aribwo rwari rukivuka, wabonetse mu ma saa mbiri kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, abaturage bihutira gutanga amakuru, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Nsengimana Aloys yabitangarije Kigali Today.

Ati “Ni umurambo w’uruhunja byagaragaye ko rukivuka, amakuru yamenyekanye muri iki gitondo saa mbiri, ubwo abaturage bacu bari mu gikorwa cyo kurwanya isuri mu ishyamba, basanga hari uruhinja rwajugunywe mu gihugu baradutabaza”.

Arongera ati “Twihutiye gutabara duhamagara RIB na Polisi, bahita bahagera, umurambo w’urwo ruhinja wari ufubitse mu myenda, wajyanwe mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma”.

Uwo muyobozi avuga ko nta muntu bakeka muri ako gace waba ari we wihekuye, gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano ngo bakaba bakomeje gushakisha uwaba yakoze icyo cyaha.

Gitifu Nsengimana, yagize ubutumwa agenera abaturage, ati “Turarashimira abaturage baduhaye amakuru, tukaba dukomeje kubakangurira gukomeza gutangira amakuru ku gihe”.

Arongera ati “Ikindi ni uko ababyeyi, cyane cyane abatwita bagomba kubungabunga ubuzima bw’abana, uburyo baba baratwisemo bwose bagomba kumenya ko umwana adakwiye kuvutswa ubuzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngahonda ubu nkuyumuntu aratekereza azi ubuzima uko bumera rwose nakurikiranwe nafatwa ahanwe kuko birakabije

Tuyambaze yanditse ku itariki ya: 2-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka