Bugeshi: Abaturage basabwa guca ku mipaka ngo birinde ihohoterwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi burahamagarira abaturage bawutuyemo bajya muri Congo guca ku mipaka izwi kugira ngo bagabanye ihohoterwa riri gukorerwa abaturage basanzwe bicira inzira zidasanzwe.

Mvano Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, yabisabye abaturage nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko barimo bahohoterwa n’abantu bavuga Ikinyarwanda bari mu ngabo za Congo ndetse abaturage bavuga ko hari n’abo babonye bazi bavuka i Bugeshi.

Uretse guca ku mupaka uzwi kugira ngo nibagira ikibazo bashobore gukurikiranwa, abaturage bahamagarirwa gucunga umutekano no gutanga amakuru kubo babonye batazi kimwe n’abandi bashobora guhungabanya umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi avuga ko mu nama yabaye taliki ya 30/10/2013 yasabye abaturage guhindura imyitwarire ndetse no kugaragaza ahari intwaro nyuma y’uko Kibumba habaye imirwano no kunyanyagiza intwaro kuburyo hari abashobora kuzinjiza mu Rwanda mu guhungabanya umutekano.

Abaturage barasabwa gukaza umutekano mu kwirinda ko hari ababinjirana.
Abaturage barasabwa gukaza umutekano mu kwirinda ko hari ababinjirana.

Amakuru avuga ko mu ngabo za Leta ya Congo harimo FDLR ubu ntibikiri ibanga kuko abaturage bo muri Bugeshi na Busasamana bavuga ko hari abo bazi bavuka mu Rwanda basanzwe muri FDLR.

Abdu umugabo w’ubwanwa bwinshi avuka mu kagari ka Njerema mu murenge wa Bugeshi, asanzwe muri FDLR aho yagiye nyuma yo kurangwaho ubujura bw’inka agakurikiranwa n’abaturage agahungira muri FDLR aho ntawamusangayo.

Nyuma y’imirwano ya M23 na FARDC Kibumba muri Congo abaturage bazi Abdu bamusanze Kibumba ahitwa Ruhunda yambaye gisirikare ari kumwe n’ingabo za Congo ndetse bashobora kuvugana nawe ababwira ko ari mu kazi na bagenzi be barwanya M23.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka