Bugesera: Yarohamye mu kiyaga cya Gashanga ubwo yarobaga amafi

Umugabo witwa Harerimana Elias w’imyaka 45 y’amavuko wari utuye mu mudugudu w’Uwimpunga mu kagari ka Rwinume mu mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera yarohamye mu kiyaga cya Gashanga ubwo yarobaga amafi.

Harerimana yarohamye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2013, n’ubwo bagenzi be bakaba bagerageje kumurohora ariko bikaba iby’ubusa kuko yari yarangije kwitaba Imana. Umurambo we ukaba wajyanwe mu rugo iwe aho kugira ngo ushyingurwe kuri uyu wa Gatandatu.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera isaba abaturage kutajya mu biyaga cyangwa inzuzi umuntu ari wenyine mu bwato, kuko bituma hirindwa impanuka nk’izo za hato na hato.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka